Muri iki cyumweru gishize ubwo hari kuwa Gatatu, ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Gonzaga habyukiye umwuka udasanzwe nyuma y’aho umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere abyariye umwana ari ku ishuri yarangiza akamujugunya mu musarani.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shuri, Aloysius Mawulugungu, ngo batunguwe no kumva ayo makuru y’uko umwana yajugunywe mu musarani w’ishuri.
Uyu muyobozi ati: “ Umunyeshuri yavuze ko yumvise uruhinja ruririra mu musarani w’ishuri ariko ntitwabifata nk’ibikomeye kugeza ubwo abaturage batangiraga kwirunda ku ishuri bagatangira gucukura umusarani ”.
Bwana Mawulugungu yakomeje avuga ko bahise batumiza inama y’igitaraganya bagasanga umwe mu banyeshuri babo b’abakobwa yabyariye ku ishuri yarangiza akajugunya uruhinja mu musarani nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Yakomeje agira ati: “ Twahamagaye polisi yafatanyije n’abaturage gucukura umusarani ngo bakuremo uruhinja kandi basanze urwo ruhinja rw’umukobwa rukiri ruzima ,”
Umuyobozi w’igipolisi muri Lyantonde, madamu Kereni Namara, yemeje aya makuru, avuga ko polisi yatwaye uyu mubyeyimwana wari ugiye kwihekura ndetse n’urwo ruhinja ku ivuriro rya Mutagatifu Elisabeth ngo bakurikiranwe mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje.
Imibare y’Ikigo cy’ibarurishamibare cya Uganda ku bushakashatsi mu by’ubuzima bwakozwe mu 2016 igaragaza ko hagati y’itariki 12 Kamena n’itariki 18 Ukuboza 2016, igaragaza ko gutwara inda kw’abana bakiri bato kwiyongereyeho 1% ikava kuri 24% mu 2011 ikagera kuri 25% mu 2016. Bivuze ko abana b’abakobwa bakiri bato 100 abagera kuri 25 batwaye inda.
Iyi mibare kandi igaragaza ko 19% by’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 19 babyaye, mu gihe abandi 5% bari batwite inda za mbereubwo ubushakashatsi bwakorwaga.


