Muri Amerika, umugore aherutse kwibaruka umwana w’umukobwa wateje urujijo ku ndwara yaba yaravukanye yatumye kugeza ubu bamaze kumwinuba kubera uburyo kumwitaho bigoye.

Uyu mwana yavukanye umubiri utwikiriwe n’agahu kameze nk’ishashi, ariko uko bukeye n’uko bwije umubiri ukagenda ukomera umera nk’amagaragamba.

Ababyeyi b’uru ruhinja rwitwa Maryam Bibi bavuga ko kuva bamubyara nta kandi kazi bakora uretse kwirirwa bavura imyenda yambara n’ibyo aryamaho kuko umunota ku wundi aba amaze kubyansuza kubera kuvuvuka.


Uyu mwana akomoka ku babyeyi bakiri bato barimo Maira Bibi w’imyaka 21 ndetse na Azmat Khan ufite imyaka 25.

Aba babyeyi bavuga ko bamara igihe kinini gishoboka bita kuri uyu mwana wa bo ngo atumagara uruhu rukiyasa kubera icyo kibazo yavukanye.

Uyu mwana ngo yavukanye umubiri unyerera kandi ukomeye nk’ishashi, ariko nyuma y’iminsi micye utangira kujya wisatagura ukavuvuka.

Ababyeyi ba Maryam Bibi bavuga ko batamenya uko umubiri we uhindagurika kuko ahora avuvuka umubiri wose ndetse no mu isura ariko ibyo ntibishire ahubwo bikaba byiyongera umunsi ku wundi.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


