Umwanditsi w’ibitabo, Nicaise Kibel’bel avuga ko inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zikaba zimaze imyaka isaga 20 zirwanira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi nyeshyamba ngo zigamije kwinjiza amatwara ya Kisilamu kurusha uko zaba zigamije guhirika ubutegetsi bivugwa ko zirwanya.
Izi nyeshyamba zazengereje teritwari ya Beni, iherereye mu Majyaruguru ya Congo. Zishinjwa kwica, gusahura ndetse zikanafata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi byaba by’intambara.
Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Nicaise Kibel’bel Oka avuga ko izi nyeshyamba zirwana intambara idakurikije amategeko, ahubwo ko zirwanira kwinjiza mu banye-congo amatwara ya kisilamu. Gushimuta abaturage nyuma zikabarekura, ko ari amayeri inyeshyamba zikoresha kugira ngo abaturage bazikunde, bagire n’urukundo rwo gushaka kuziyungaho.
Ati “Ni amayeri y’intagondwa z’abayisilamu arimo uburyo bubiri: Kwereka abaturage ko ADF ihari kugira ngo ibarinde no kugira ngo yisuganye. Abanzi babiri ifite ni FARDC [igisikare cya Congo] n’inzara, ni amayeri yo kuzifasha kubaho ndetse no kwiyegeranya”.
Izi nyeshyamba zigaba ibitero mu baturage zigasahura ibyabo, zarangiza zikabyikoreza abo zishaka, ku bw’amahirwe bamwe zikazabarekura nyuma bagasubira mu ngo zabo.
Nk’uko bitangazwa na Actualitecd, ngo ubwo zarekuraga abaturage basaga 50 zari zarashimuse, zabahaye ubutumwa bwo kubwira Perezida Tshisekedi kureka gukomeza kuzigabaho ibitero, ko bazireka zikibera mu mashyamba nta we zibangamiye nk’uko byari byifashe ku ngoma ya Mobutu ndetse na Laurent Desire Kabila.
Uyu mwanditsi avuga ko nta ntego zifite yo gutera igihugu cyangwa kuvanaho Leta. Ati “Ni intagondwa z’abayisilamu zigamije itarabwoba batarwana bagamije kuvanaho ubutegetsi bwa Kinshasa ahubwo ni ukurema umutwe wa Kilisilamu”.
Akomeza avuga ko kuva uyu mwaka watangira, ibitero FARDC yagiye izigabaho, yagiye ibasha kugarura abaturage zashimuse basaga 1000, bityo ngo izi nyeshyamba zikaba zikomeje gushaka abaziyungaho kugira ngo zikore umutwe ukomeye ugendera ku matwara ya kiyisilamu.


