Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO (The Food and Agriculture Organization) ryatangaje uko ikibazo cy’ibiribwa bidahagije ku Isi gihagaze, bityo rikagaragaza ko abasaga Miliyari ebyiri ku Isi babona ibiribwa bike cyane.
FAO igaragaza ko Abantu basaga miliyoni 821 bo ku Isi bugarijwe n’inzara, ni ukuvuga umuntu umwe mu icyenda aba yugarijwe n’inzara.
Muri aba kandi, abasaga miliyoni 513 ni abo ku mugabane wa Asia, mu gihe abandi basaga Miliyoni 266 ari abo ku mugabane wa Afurika. Abasaga Miliyoni 42 bari muri Amerika y’Epfo.
Miliyoni 148 z’abana bari munsi y’imyaka itanu baragwingiye, ni ukuvuga abangana na 21,9%. Abana, ingimbi n’abangavu bagera kuri Miliyoni 338 bugarijwe n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije, mu gihe abakuze bugarijwe n’iki kibazo babarirwa muri miliyoni 672.
Mu Rwanda, muri Raporo yo muri Mata 2018, yakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ibindi bigo binyuranye, igaragaza ko abafite ibiryo bihagije bangana na 81,3% . Intara y’Iburengerazuba ifite 29,9% by’abaturage badafite ibiribwa bihagije, Intara y’Amajyepfo abadafite ibiribwa bihagije ni 20,5%, Amajyaruguru ni 17,8%, u Burasirazuba ni 16,2% mu gihe Umujyi wa Kigali ari 2,2%.


