Muhanga: Harashwe umujura wari witwaje intwaro gakondo

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’Umutekano mu karere ka Muhanga, mu ijoro ryakeye zarashe uwo bikekwa ko ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yikoreye Televiziyo bikekwa ko yari avuye kwiba.

Byabereye mu mudugudu wa Rutenga, mu kagari ka Gahogo ho murenge wa Nyamabuye.

Abatuye mu gace byabereyemo babwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko bumvise isasu muri ayo masaha barahurura, bahageze basanga ari igisambo kimaze kuraswa.

Umwe yavuze ko “Twamusanganye inkota ndende, yikoreye na Televiziyo yibye umuturage.”

Uyu yavuze ko uwo barashe ari muri bajura benshi bazengereje abaturage muri iyi minsi.

Yavuze ko bafite amayeri menshi yo kwiba, kuko hari abasigaye bambara impuzankano z’abanyerondo b’umwuga, umuturage yababona ntiyikange.

Uyu muturage kandi avuga ko iyo muhuye nabo, bakwaka telefoni ngendanwa, bakabanza kukubaza umubare w’ibanga kugira ngo nibasanga harimo amafaranga, bayiyoherereze ntibanayigusubize.

Ati: “Turashimira inzego z’umutekano kuko iyo zitahaba iki gisambo kiba cyahitanye ubuzima bw’abaturage wenda harazamo agahenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahogo, Ndihokubwayo Vénuste, yavuze ko uwarashwe nta cyangombwa kimuranga bamusanganye.

Yavuze ko ubwo inzego z’umutekano zamuhagarikaga yashatse kuzirwanya ndetse araswa arimo yiruka.

Sindikubwabo avuga ko bajyanye Umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo usuzumwe.

Uwarashwe yishwe mu gihe mu mujyi wa Muhanga hamaze igihe humvikana abaturage bibwa ibikoresho byo mu ngo, ku buryo hari abasigara batemwe.

Polisi mu mujyi wa Muhanga, muri iki cyumweru yakoze Operasiyo ifata abarenga 300 bahungabanyaga umutekano w’abaturage, ubu bakaba bafungiye mu kigo cy’Inzererezi giherereye mu Murenge wa Muhanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *