Umwe yishwe, undi arakomereka mu gitero cy’ubujura cyagabwe kuri SACCO ya Burega

Sangiza iyi nkuru

Mu ijro ryo kuwa 28 rishyira 29 Nzeri 2016 abantu bataramenyekana bagabye igitero cy’ubujura kuri SACCO y’umurenge wa Burega mu karere ka Rulindo, umwe aricwa mu gihe mugenzi we bari bafatanyije kurinda umutekano w’amafaranga yajyanywe ku bitaro nyuma yo gukomeretswa bikomeye.
Aba bakozi b’ikompanyi icunga umutekano ya HIGHSEC barindaga iyi SACCO ni Uwizeyimana Styven bakundaga kwita Kazungu wasanzwe yitabye Imana mu gitondo na Tuyisenge wasanzwe yakomeretse cyane agahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cy’umurenge wa Burega.
Umuyobozi mukuru w’umurenge SACCO ya Burega Nyinamubanzi Theogene yatangajeko ayo mahano yabaye nijoro ariko bakaba babimenye mu gitondo.
Yagize ati, “Byabaye nijoro ariko twe tubimenye mu gitondo n’ubu ntabwo turinjira muri SACCO tumenye ngo ibyagiye ni ibihe dutegereje inzego z’iperereza ko zidufasha gukurikirana icyo kibazo. Bapfumuye inzu bahereye inyuma ahagaragara niho twabashije kubona bazengurutse SACCO baca inyuma baba ariho binjirira”.
Uyu muyobozi wa SACCO yakomeje avuga ko basanzwe bose baboshye banateraguwe ibyuma, ariyo mvano yo gupfa no gukomereka kw’aba bazamu barinda amafaranga nta mbunda bakoresheje.
Nyinamubanzi yagize ati, “Abazamu bari babiri bose twasanze baboshye, bose bateraguwe ibyuma umwe yapfuye undi nawe ararembye bamujyanye ku kigo nderabuzima twegeranye cy’umurenge wa Burega ariko birateganywa ko yahita ajyanwa ku bitaro bya Rutongo”
Ibigo by’imari bya SACCO byashyizwe muri buri murenge ngo byunganire abaturage mu kwiteza imbere no kwizigamira, byagiye bigaragarwaho ingaruka zo kugira umutekano udahagije; ahanini hagashyirwa mu majwi abakoreshwa ngo barinde umutekano baba badafite intwaro yakivuna umwanzi igihe batewe n’abasha gutwara amafaranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Th éogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *