Polisi y’u Rwanda (RNP) ikomeje kutihanganira imyitwaririre idahwitse cyane ruswa kuko kuva muri Mutarama kugeza mu Kwakira 2020, abagera kuri 56 bamaze kwirukanwa mu kazi.
Hagendewe kuri iyi mibare, abapolisi hafi batandatu birukanwa buri kwezi mu mwaka wa 2020. Imibare itangwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ivuga ku bantu batacyemerewe akazi muri Leta (blacklisted), abapolisi igihumbi birukanwe mu kazi kuva mu 2015 kugeza 2020. Impamvu itungwa agatoki kuri iri yirukanwa, ni imyitwarire idahwitse yagiye iranga bamwe mu bapolisi ariko byagera kuri ruswa, bagasya batanzitse. Soma: https://bwiza.com/?RIB-Polisi-inzego-z-ibanze-n-Ubucamanza-Kuba-mu-b-imbere-mu-kurwanya-no-kurya Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’ u Rwanda (TI-Rwanda) yo kuwa 3 Ukuboza 2019 yiswe ‘Rwanda Bribery Index’, yashyize polisi ikorera mu muhanda ku mwanya wa kabiri mu kwaka ruswa aho ifite 12.40% bya ruswa yakiriwe mu gihugu hose. Ni umwanya usa n’ujya kuba uwa mbere kuko TVETs zaje ku isonga muri ruswa, zibarushaho ibice 0.40%. Ni ukuvuga (12.80%). N’ubwo hari ingamba zafashwe, RNP iri mu nzego zitungwa agatoki na rubanda ko zirimo ruswa. Muri iyi minsi, abapolisi bageze kuri batatu barafashwe bakekwaho kwaka ruswa. Kuba polisi ifata abakozi bayo ikabereka rubanda, bakanagezwa mu butabera ni ikimenyetso ko nta kurebera ku mupolisi ugaragayeho imyitwarire ihesha isura mbi uru rwego. Ibi binakekwa ko ari yo mpamvu n’abirukanwa bagenda baba benshi. Uretse ruswa kandi, bamwe mu bapolisi bazwiho guhutaza rubanda nk’uko bigenda bikwirakwizwa mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga. Aba bapolisi barirukanwa mu gihe mu Rwanda umupolisi umwe acungira umutekano abantu 500, ibintu bitari ku rwego mpuzamahanga, bivuze ko n’abahari ari bake.



2 Responses
Umweyo uravuza ubuhuha muri Polisi y’u Rwanda
Police muri Covid 19 Bansanze Ahantu narengejeho iminota 16 bazambanza ngo ufite amafang nti wapi baramfunze bituma mbura akazi nahembwaga amaf arenga 4… ..kukwez aha ibyuru Rwanda sinzi ubu abana banjye numuryango nihatari
Umweyo uravuza ubuhuha muri Polisi y’u Rwanda
Police muri Covid 19 Bansanze Ahantu narengejeho iminota 16 bazambanza ngo ufite amafang nti wapi baramfunze bituma mbura akazi nahembwaga amaf arenga 4… ..kukwez aha ibyuru Rwanda sinzi ubu abana banjye numuryango nihatari