Umwenegihugu w’u Bwongereza, Paul Urey, wari wasuzumwe indwara zidakira kandi akaba yari afite ibibazo by’umuhangayiko, yapfiriye aho yari afungiwe muri Repubulika ya Rubanda ya Donetsk (DPR) (yiyomoye kuri Ukraine) ku Cyumweru gishize, nk’uko Umuvunyi Mukuru, Darya Morozova, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu.
Uyu muyobozi avuga ko Urey yarwaniraga Ukraine nk ‘“umucanshuro” mbere yo gufatwa n’ingabo za DPR. Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza, ariko bivuga ko bene wabo b’uyu mugabo, bavugaga ko yari umukozi ushinzwe ubutabazi.
Morozova yavuze ko mu isuzuma rya mbere ry’ubuvuzi nyuma y’ifatwa rya Urey mu mpera za Mata hagaragaye “indwara nyinshi zidakira”, zirimo “diyabete ikenera insuline, indwara yo mu buhumekero, impyiko zidakora neza, ndetse n’ibibazo byinshi by’umutima.
Uyu muyobozi yasobanuye ko uyu Mwongereza yapfuye ku ya 10 Nyakanga nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga.
Yashimangiye ko ubuvuzi bwa ngombwa bwose bwahawe imbohe n’ubuyobozi bwa DPR.
Nk’uko uyu muyobozi abitangaza, abahagarariye DPR bari bamenyesheje abategetsi b’u Bwongereza, imiryango mpuzamahanga ndetse n’itangazamakuru ifatwa rya Urey, ariko “nta gisubizo gituruka mu Bwongereza cyari cyigeze kiboneka.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko London “yirengagije ko bishoboka ko kugira ibiganiro ku itahuka rye mu rwego rwo guhinduranya imfungwa.” Umuvunyi wa DPR yongeyeho ko igihugu cy’amavuko cya Urey ngo cyananiwe gutanga imiti yari akeneye binyuze muri komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge.
Morozova avuga ko uyu mwenegihugu w’u Bwongereza yari “umusirikare w’umwuga,” warwanye muri Afghanistan, Irak na Libya. Yakomeje avuga ko Urey yari ayoboye ibikorwa by’imirwano, ndetse no “gutoza abacanshuro” mu gisirikare cya Ukraine.


