“Umwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda ni ikibazo ku muryango wose, urasiga icyasha imikorere myiza y’umuryango wa EAC” , ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa leta y’u Burundi, Phillipe Nzobonariba.
Bwana Nzobonariba avuga ko kubera icyo kibazo abakuru b’ibihugu bigize umuryango batekereje ko u Burundi bwaba bwihanganye umwaka umwe ngo ibi bibazo bibanze bikemuke bube bwabasha kuyobora uyu muryango.
Mbere y’uko Tanzania ikomeza kuyobora uyu muryango, byari bitegenyijwe ko ari igihugu cy’u Burundi gitahiwe ariko kubera impamvu zitandukanye zirimo ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu, ntibwabashije guhabwa amahirwe yo kuyobora uyu muryango.

Nk’uko umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi yakomeje avuga, ngo uko bimeze kose ariko inyungu z’u Burundi zitazakomeza kubangamirwa kuko u Burundi bwahawe kuyobora ubunyamabanga bukuru bwa EAC, aho Umurundi Liberat Mfumukeko ari we wasimbuye Umunyarwanda Richard Sezibera kuri uyu mwanya.
Mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC iherutse kubera muri Tanzania, nibwo iki gihugu cya Tanzania cyongerewe umwaka wo gukomeza kuyobora EAC kubera ibibazo biri mu Burundi twavuze bitarakemuka kandi ari bwo bwari kuyisimbura.
Muri iyi nama nk’uko urubuga Iwacu rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga, perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yahagarariwe na Visi Perezida wa Kabiri, Dr Joseph Butore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


