Umwuka mubi hagati ya Diamond na mushiki we kubera Tanasha Donna

Sangiza iyi nkuru

Mushiki wa Diamond Platnumz, Queen Darleen atangaza ko we atarajwe ishinga no kubona uwo musaza we azashyingitanwa na we kuko ngo asanzwe amubona. Ibi ni nabyo byatumye yanga kwitabira ibirori byo kwerekana uyu mukobwa.

Uyu mukobwa yatangaje ibi ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzaniya, Ijumaa Wikendi cyari kimubajije impamvu atagaragaye mu muhango wo kwerekana Tanasha Donna, ugiye kuba muramukazi we mu minsi iri imbere.

Mu ijwi ryuje umushiha, yagize ati  “ Kubera iki se? Tanasaha si umuntu nk’abandi? Sinamubonye se iyo muri Kenya?”

Uyu mukobwa yavuze ko atari kwitabira ibirori byo kwerekana Tanasha kuko atari umwe mu bagize uyu muryango. Yareruye avuga ko atari mushiki wa Diamond, ko ahubwo ari umuhanzi ufite amasezerano mu nzu itunganya umuziki ya Diamond.

Ati “ Njye sindi umuvandimwe wa Diamond, ndi umuhanzi bakorana gusa.”

Abantu ba hafi ba Darleen bemeza ko ibi uyu mukobwa abiterwa n’uko atiyumvamo umukobwa Diamond agiye gushaka bitewe n’uburyo yiyumvishaga ko Zari ari we mugore ukwiriye musaza we.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Umwe muri aba yagize ati “ We [Darleen] yari yarahisemo Zari, nta wundi mugore. Niyo mpamvu ubona nta gihe afite kuri Tanasha. Esma na nyina bo nta kibazo bafite, bifatanya na buri mugore Diamond aberetse.”

Diamond na Queen Darleen bahuje se gusa bakavuka kuri ba nyina batandukanye. Uru runturuntu ruje mu gihe Diamond na Tanasha bateganya kubana muri uku kwezi kwa Gashyantare 2019.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *