Kuri wa Gatanu ushize, umwuzukuru w’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Daniel Arap Moi yananiwe kwitabira gukoresha ikizamini cya ADN cyari kigamije kumenya niba ari we se w’abana babiri yitakana.
Kubera iyo mpamvu, Collins Kibet Moi ashobora gushinjwa icyaha cyo gusuzugura icyemezo by’urukiko, nyuma y’uko uwahoze ari umukunzi we, Gladys Jeruto, amukangishije kumushora mu rubanza.
Mu cyemezo cyatanzwe ku ya 16 Kamena n’umucamanza, Benjamin Limo, Moi yasabwaga kwiyerekana kuri laboratwari ya Lancet ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kamena, ahagomba gupimirwa DNA ze zikagereranywa n’iz’abana babiri yihakana ngo hamenyekane ukuri.
Icyakora, Jeruto abinyujije ku munyamategeko we, David Mongeri, yabwiye Nairobi News ko Moi atigeze agaragara kuri laboratwari cyangwa ngo amenyeshe aho aherereye.
Mongeri ati “Abakiriya banjye bagaragaye ku bitaro mu gitondo barahirirwa kugeza nyuma ya saa sita ariko Moi ntiyahaboneka. Yaba telefoni ye cyangwa abamwunganira ntayacagamo ”.
Ubu uyu mugore yavuze ko azasubira mu rukiko agasaba amabwiriza yo guhatira Moi kwitaba no guhanwa kubera kutumvira icyemezo cyari cyafashwe.
Igitangaje, n’uko Moi ubwe ngo ari we wari wasabye ko hakorwa ikizamini cya ADN kugira ngo hemezwe niba ari se w’abo bana bafite imyaka 11 n’icyenda mbere y’uko urubanza yaregwagamo kubirengagiza rukomeza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


