Imfura ya Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame usanzwe ari umukobwa wa Perezida Paul Kagame, ari mu bana 17 basoje amasomo mu rugo mbonezamikurire y’abana bato (Eza-Urugwiro ECD Centre) ruheruka gutahwa muri Village Urugwiro.
Ni irerero kuva mu mwaka ushize wa 2021 rirererwamo abana b’abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, rikaba ryatashywe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame ejo ku wa Kane.
Aba bana bahabwa uburere n’ubumenyi n’abarezi babigize umwuga mu gihe ababyeyi babo baba buzuza inshingano bashinzwe.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro ririya rerero wajyanye no gutanga seritifika ku bana 17 basoje icyicyiro cya mbere mbere yo kwinjira mu ishuri ry’inshuke, barimo n’umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame.
Mu bitabiriye umuhango wo gufungura ririya shuri harimo Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan n’Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi.
Hari kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA) Nadine Umutoni Gatsinzi n’Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abobumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey.
Eza-Urugwiro ECD Centre’ yatangijwe n’Ibiro bya Perezida ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club.
Abana bakirwa ni abari hagati y’amezi atatu n’imyaka itatu, mu rwego rwo gufasha ababyeyi by’umwihariko abamaze igihe gito babyaye gukomeza konsa neza abana babo no mu gihe barangije ikiruhuko cyo kubyara.
Madamu Jeannette Kagame mu butumwa yatanze, yashimiye abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura ririya rerero, avuga ko ari umugisha kuri we.


