Umushinjacyaha Mukuru w’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz yatangaje ko bakigorwa na Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu gikorwa cyo gushakisha abakekwaho uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Brammertz yabitangarije abagize akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano ku wa 13 Ukuboza 2021 ubwo yabagezagaho ibikorwa bya IRMCT byo kuburanisha abakurikiranweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiriye inyokomuntu, no gushakisha abatarafatwa.
Uyu Mushinjacyaha yavuze ko hari batandatu uru rwego rushakisha barimo Protais Mpiranya wayoboye umutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda abayobozi bakuru na Fulgence Kayishema wagaragaye bwa nyuma muri Afurika y’Epfo.
Kuri Zimbabwe ikekwaho gucumbikira bamwe muri bo nka Mpiranya, Brammertz yabwiye abagize aka kanama ko IRMCT yohereje intumwa muri iki gihugu mu Gushyingo 2021, ziganira n’abayobozi barimo Visi Perezida Constantin Chiwenga, bazemerera umusanzu ushoboka mu kubashakisha, bagafatwa.
Brammertz yavuze ko ariko nta kimenyetso kiragaragaza ko Guverinoma ya Zimbabwe yaba yarateye intambwe mu gushaka abahungiyeyo, gusa yijeje abagize aka kanama ko mu minsi iri imbere hari impinduka zizagaragara mu mikoranire y’impande zombi.
Ageze kuri Guverinoma ya Afurika y’Epfo, uyu Mushinjacyaha yavuze ko nk’uko byagenze mu myaka irenga itatu ishinze, yo ntacyo ifasha IRMCT kuko yo yanze no guta muri yombi Kayishema wariyo, ntiyanatanga amakuru yagombaga gutuma afatwa. Yagize ati: “Ikibazo cya Afurika y’Epfo ni kimwe mu ngero z’imbogamizi zo kudakorana natwe ibiro byanjye byahuye nazo kuva uru rwego rwashyirwaho.”
Brammertz yavuze ko mu mezi atatu ashize, yahaye Guverinoma ya Afurika y’Epfo ubusabe bwihutirwa bwo gufatanya na IRMCT mu iperereza ryo gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside, mu Gushyingo anagirira uruzinduko muri iki gihugu ajyanywe n’iyi ngingo ariko kugeza ubu nta kirakorwa. Ati: “Ikibazo ni uko ubu nta makuru meza mashya mfiteho uyu munsi. Afurika y’Epfo iracyananirwa kubahiriza inshingano mpuzamahanga.”


