UN ihangayikishijwe n’uburyo umugore wo mu cyaro akomeje gutsikamirwa

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye (UN) urasabira umugore wo mu cyaro ububasha n’amahirwe nk’iby’umugabo kugira ngo na we akomeze atange umusanzu ufatika mu iterambere.

Kuri uyu wa 15 Ukwakira Isi yizirizaho umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, UN yagize iti: “Abagore n’abakobwa bo mu cyaro babura amahirwe angana n’ay’abagabo ku mitungo, serivisi rusange: nk’uburezi, ubuzima n’ibikorwaremezo nk’amazi, mu gihe imirimo bakora ikomeza kutagaragara, ntinishyurwe.”

Uyu muryango uremeza ko bigaragara ko umugore wo mu cyaro yatanga umusaruro ariko adahabwa amahirwe. Uti: “Bashoboye gutanga umusaruro kandi bagashora imari nka bagenzi babo b’abagabo gusa babona gake ubutaka, inguzanyo, ibijyanye n’ubuhinzi, amasoko, ntibagera ku nzira ifite agaciro gakomeye y’ibikomoka ku buhinzi, kandi umusaruro wabo ugurwa ku biciro bito.”

Ubona kugira ngo umugore wo mu cyaro akomeze gutanga umusanzu we mu iterambere ry’impande zose, hakwiye kongerwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire, kandi akongererwa ubushobozi. Uti: “Kugera ku buringanire bushingiye ku gitsina no kongerera abagore ubushobozi si byiza gusa ahubwo ni kimwe mu by’ingenzi cyane bigize ukurwanya ubukene bukabije, inzara n’imirire mibi.”

Raporo y’ishami rya UN ryita ku bagore ryo mu 2021 igaragaza ko abagore 2% bo mu cyaro mu bihugu bikennye ari bo babasha kurangiza amashuri yisumbuye, mu gihe abatunze ubutaka bari munsi ya 15%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *