Umuryango w’Abibumbye (UN) uri gushakira mu bihugu bigize akarere ibimenyetso byatuma ifatira ibihano abafasha imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Byatangajwe na Perezida wa komite ishinzwe ibihano muri UN, Michel-Xavier Biang, mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi ubwo yari mu ruzinduko muri RDC.
Yagize ati: “Ikigo icyo ari cyo cyose cyangwa umuyobozi ufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC, bishobora gufatirwa ibihano n’akanama ka UN gashinzwe umutekano, mu gihe ibimenyetso byose byaba bimaze kuboneka.”
Biang yavuze ko we na komite ayoboye barasura ibihugu bituranye na RDC, bagamije kumenya aho inyeshyamba zikura intwaro, hanyuma bazatange raporo muri UN. Ati: “Turajya mu bihugu by’ibituranyi kugira ngo tumenye uko iyi mitwe ibona intwaro, intwaro zigezweho. Amakuru yose tuzabona tuzayashyiriza akanama gashinzwe umutekano kugira ngo gafate ibyemezo.”
Ikibazo cy’umutekano muke muri RDC cyahagurukije amahanga muri iyi minsi, cyane mu gihe imirwano y’ingabo za Leta na M23 yubuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Impande zihanganye zirasabwa guhagarika imirwano, zikajya mu mishyikirano.


