UN iributsa ko ubutumwa bwayo atari ubwo kugaba ibitero nk’ingabo za Leta

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, aributsa ko ubutumwa bw’amahoro bwawo butandukanye n’ubw’ingabo z’ibihugu, kuko zo zemerewe kugaba ibitero ku ruhande rurwanya Leta.

Ishami ry’uyu muryango rishinzwe ubutumwa bw’amahoro kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 ryatangaje ko aho ubwumvikane burambye butari, ari ho haba ibikorwa byo kurinda amahoro, bigamije gufasha impande zihanganye gushyikirana.

Riti: “Aho ubwumvikane burambye butari, ibikorwa byo kurinda amahoro bifasha kubaho kw’imishyikirano hagati y’impande zihanganye. Ibikorwa byo kurinda amahoro ntabwo bisimbura ibya Leta, ariko bifasha Leta gushyira mu bikorwa ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri politiki.”

Iri shami ryatanze ibi bisobanuro ryifashishije ubutumwa bwa Guterres bugira buti: “Ubutumwa bw’amahoro si igisirikare, si ingabo zo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba cyangwa se urwego rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Ni igikoresho cyifashishwa mu kurema umwanya wo gushakiramo ibisubizo ku bibazo by’igihugu bishingiye kuri politiki.”

Ubu butumwa butanzwe mu gihe misiyo y’uyu muryango ikomeje gushyirwaho igitutu, ishinjwa kutagira icyo ikora ku mitwe yitwaje intwaro irimo M23 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ndetse abasaba ko iva muri iki gihugu bariyongera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *