Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda witwa Habiyaremye Jean Pierre Celestin yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.
Ubwegure bw’uyu mudepite bukurikiye videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, imugaragaza atongana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bivugwa ko icyo gihe yari yasinze.
Habiyaremye ariko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye ko iyi videwo atari yo yatumye yegura, kuko ngo “imaze umwaka n’amezi icyenda”, bityo ko iyo iba ari yo mpamvu, aba yareguye mbere.
Habiyaremye yari ahagarariye ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi. Yeguye nyuma ya Dr Gamariel Mbonimana wo mu ishyaka PL weguye nyuma yo kuvugwaho gutwara imodoka yasinze bikabije.
Yaba Habiyaremye na Dr Mbonimana, nta we uzasimburwa kuri iyi myanya beguyeho kubera ko igihe manda y’abadepite isigaje kiri munsi y’icyagenwe n’itegeko ngo habeho gusimburwa.


