Undi musirikare wa Tchad uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali yarashe bagenzi be babiri akomeretsa uwa gatatu mu majyaruguru ya Mali nk’uko byatangajwe na Loni kuri iki Cyumweru.
Uyu musirikare yatawe muri yombi nyuma yo kurasa kuwa Gatandatu ahitwa Tassalit mu karere ka Kidal nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Loni, Radhia Achouri wakomeje avuga ko hatazwi icyateye uyu musirikare kurasa bagenzi be.
Bibaye inshuro ya kabiri ibintu nk’ibi bibaye mu gihe kitageze ku byumweru bitatu. Kuwa 25 Gashyantare I Kidal, nabwo umusirikare uturuka muri Tchad yarashe umukuriye ndetse n’umuganga nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara umwuka mubi utewe n’uburyo aba basirikare babayeho n’uburyo bahembwa.
Ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro muri Mali byatangiye muri Nyakanga 2013 hagamijwe kurwanya intagondwa z’Abayisilamu zari zigaruriye igice kinini cy’amajyaruguru ya Mali. Ubu butumwa biravugwa ko ari bumwe mu butumwa mpuzamahanga bumaze kugwamo abantu benshi, aho ngo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikunze kugabwaho ibitero n’izo ntagondwa.
Muri Gashyantare nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga, izi ntagondwa z’Abayisilamu zagabye igitero mu nkambi y’ingabo za Loni iri Kidal zihitana abasirikare 6 ba Loni abandi 30 barakomereka. Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, nabwo izi ntagondwa zateye hotel iri mu murwa mukuru Bamako zisiga zishe abantu bagera kuri 20.
Iyi nkuru isoza ivuga ko igihugu cya Tchad gifite ingabo 2,000 muri MINUSMA, ariko ngo muri iyi minsi ishize abarenga 10 bataye akazi kubera guhembwa nabi no kubaho ubuzima butabashimishije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



