Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye yasobanuye impamvu kitarwanyije umutwe witwaje intwaro wa M23 ubwo wafataga umujyi wa Bunagana uri ku mupaka nk’uko cyari cyabigenje muri Werurwe 2022.
Muri uko kwezi, abarwanyi ba M23 bahanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC bafashe Bunagana ariko ntibayitindamo kuko ingabo za Uganda zahise zihagoboka ziturutse mu gihugu cyazo.
Tariki ya 13 Kamena 2022, M23 yongeye gufata M23 Bunagana [n’ubu iracyayirimo], abasirikare bamwe ba FARDC bariruka, abari hagati y’150 n’160 bahungira mu karere ka Kisoro muri Uganda.
Nk’uko Daily Monitor ibivuga, Gen. Kulayigye yabajijwe impamvu UPDF itafashije FARDC mu kurwanya M23 nk’uko yari yarabigenje, asobanura ko impamvu ari uko kuri ubu uyu mutwe nta kibazo wari uteje ku mutekano w’ibikoresho bya Uganda nk’uko byari bimeze ubushize. Yagize ati: “Ikindi gihe twagiyeyo kubera ko bashakaga gutwika ibikoresho byacu by’umuhanda. Ubu ngubu, nta kibazo ibikoresho byacu byari bifite.”
Gen. Kulayigye atanze ibi bisobanuro mu gihe abadepite ba RDC bashinja ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda gufasha M23 gufata Bunagana, bakanabishingiraho basaba guverinoma guhagarika amasezerano yose yagiraye n’iz’ibi bihugu.
Iki kirego cyakurikiwe n’icyemezo cya Perezida Yoweri Museveni cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa ingabo za Uganda zarimo mu burasirazuba bwa RDC byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, mu gihe ategereje ko ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (RDC) zoherezwayo.

4 Responses
UPDF isobanura impamvu itarwanyije M23 i Bunagana nk’uko yari yabigenje muri Werurwe
Ibyo Gen. Kulagye avuga byari bizwi yuko Muhoozi umukuriye yavuzeko ashyigikiye M23 n’Urwanda muri iriya ntambara. Abapfapfa ni abanyekongo batasobanukiwe. Ubu nibwo intego ya Muhoozi yise “Plan Rudahirwa” itangiye. Mu kinyarwanda tuvuga ngo: “Uwapfuye yarihuse”!

Njewe ndatekereza u Rwanda ibibintu byose kubireka kumpanvu hamfiramo nabatagira ichaha
UPDF isobanura impamvu itarwanyije M23 i Bunagana nk’uko yari yabigenje muri Werurwe
Njewe ndatekereza u Rwanda ibibintu byose kubireka kumpanvu hamfiramo nabatagira ichaha