Uretse no kunkubita, no kumvuna baramvunnye- Umunyarwanda wari ufungiye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda witwa Uwambazimana Prince w’imyaka 22, avuga ko yari amaze imyaka ibiri afungiye muri Uganda, akorerwa iyicarubozo, ubu akaba yarekuwe ataha mu Rwanda,  avuga ko hamwe na bagenzi be bahohoterwaga babwirwa ko banakwicwa.

Prince avuga ko yagiye muri Uganda agiye gusura umuvandimwe we wari urwaye, yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, nyuma akatirwa igifungo cy’imyaka Itatu.

Yakatiwe iki gifungo bamushinja no kwinjira muri iki gihugu ngo adafite ibyangombwa, gusa ku bwe akemeza ko yari abifite ahubwo abyamburwa n’abamutaye muri yombi.

Ati “Batujyanye mu rukiko rwa Kisoro badushinja kutagira ibyangombwa kandi twari tubifite byemewe n’amategeko barabitwambura, ubuzima bwanjye bwari bumeze nabi, uretse no kunkubita, no kumvuna baramvunnye”.

Arakomeza, “Twabaga turi mu mirima mu mashyamba, bakavuga ngo ‘ibi binyarwanda kugira ngo bitazagaruka muri Uganda, reka tubakubite, tubavune, ngo n’ubwo twabakubita tukabica ntawe bafite ubuvugira muri Uganda”.

Nk’uko RBA ibitangaza, uyu musore aragira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda, ko nta mutekano babonerayo.

Hashize igihe Abanyarwanda bajya muri Uganda bataka gukorerwa ihohoterwa mu buryo butandukanye, bagafatwa bagafungwa, rimwe na rimwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, ibintu Leta ya Uganda yagiye ihakana ivuga ko nta we ufungwa azira kuba umunyarwanda ahubwo ko baba bafite ibyo bakurikiranweho.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *