Uretse Ronaldo na Messi nta wundi mukinnyi uruta Eden Hazard

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibyatangajwe na Thorgan Francis Hazard, yemeza ko Eden Hazard, umusore ukinira ikipe ya Chelsea nta wundi mukinnyi wabona umurusha ubuhanga kuri iyi si ya rurema uretse Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.
Yagize ati: “Nibyo, buri wese arabibona ko Eden Hazard afite imbaraga n’ubuhanga bwo kuba yakwitwa umukinnyi wa mbere w’umuhanga ku isi, ariko kugeza iyi saha dufite ibikomerezwa bibiri bidasanzwe Ronaldo na Messi”.
ed
Yakomeje agira ati: “Yego ubu barakomeye ariko birashoboka ko Eden ashobora kuzategereza gato bagahagarara cyangwa se igihe bazaba bashaje, birashoboka ko azaba uwa mbere, gusa ku bwanjye ni uwa mbere kurusha abandi bose”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Thorgan Francis Hazard watangaje ibi ni umuvandimwe wa Eden Hazard, ubu akinira ikipe ya Borussia Mà¶nchengladbach yo mu gihugu cy’Ubudage ndetse akanakinira ikipe y’igihugu cy’Ububiligi bavukamo.
Uyu musore nawe yaciye mu ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2012 ahava ahasize umuvandimwe we Eden Hazard.
Eden Hazard, umusore w’imyaka 26 y’amavuko, muri Premier League amaze gutsindamo ibitego 10 muri 23 ikipe ya Chelsea ifite, akaba aherutse gutsina igitego cyatangariwe muri 3-1 Chelsea yatsinze Arsenal.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *