Urukiko rw’Ibanze rw’i Abidjan ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata, rwangiye Tidjane Thiam wafatwaga nk’ukuriye abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Côte d’Ivoire kuzayiyamamazamo.
Tidjane Thiam asanzwe ari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo Rwanda Finance Limited, ari na cyo kiyobora Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center).
Yaherukaga gutangwa n’Ishyaka riharanira Demokarasi muri Côte d’Ivoire (PDCI) anasanzwe abereye Umuyobozi Mukuru, ngo azarihagararire muri ariya matora ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka.
Mu byo urukiko rwashingiyeho rwangira Thiam kuziyamamaza, harimo kuba atagifite ubwenegihugu bwa Côte d’Ivoire yamaze gutakaza akaba afite ubw’u Bufaransa.
Mu 1987 ni bwo uyu mugabo usanzwe ari umunyamabanki ukomeye yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa.
Icyemezo cyo ku wa Kabiri ubwo cyari kimaze gutangazwa yacyamaganiye kure acyita “igikorwa cyo kwangiza demokarasi, kizavutsa amahirwe miliyoni z’abatora.”
Yakomeje agira ati: “Ntibitangaje kuba uyu mwanzuro w’urukiko uje mu gihe umubare w’abatora badushyigikiye ukomeje gukura.”
Uyu mugabo by’umwihariko yavuze ko bitumvikana kuba ishyaka RHDP rimaze imyaka 15 ku butegetsi, nyamara abayobozi bayo bakaba bakomeje kugaragaza ubwoba bwo guhatana mu matora.
Yunzemo ati: “Barashaka kwikubira ubutegetsi aho guhangana n’umwanzuro w’itora.”
Tidjane Thiam yangiwe kwiyamamaza y’inyongera ku bandi bakandida batatu bakomeye, barimo Laurent Gbagbo wigeze kuyobora Côte d’Ivoire.
Kugeza ubu n’ubwo ishyaka RHDP ritaratangaza umukandida uzarihagararira muri ariya matora, byitezwe ko Perezida Allassane Ouattara ari we rigomba gutanga nk’umukandida.


