Uri mu kaga nukoresha ‘Flash Disk’ utoraguye kuri mudasobwa yawe

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi Si aho ikoranabuhanga rikataje, rimwe na rimwe rigakoreshwa amabi, abashinzwe kubigenzura nabo bakaba bakanuye amaso, hari umwaku ko gukoresha Flash Disk yajugunywe, ukayiraruza ukjya kuyicomeka kuri mudasobwa yawe, uzaba urigushije.

Abinjirira abantu (hackers), inzego z’amaperereza hari igihe zikoresha izo za fulashi , bakazijugunya mu mihanda, mu mayira aho ziri bubonwe n’abantu, ubundi bakabasha kwinjirira mudasobwa zabo.

Urubuga Red Team Security rw’inzobere kuri iyi ngingo, ruvuga ko izi fulashi hari igihe ziba zirimo uburyo buza gufasha abayitaye kwiba amakuru muri mudasobwa, badasize no gufata ayo bashaka nk’amajwi n’amashusho.

Ubu buryo bubashoboza kuba bafata amajwi n’amashusho bakoresheje kamera ya mudasobwa yawe wowe utabizi. Upfa kugira icyo foda (folder) ufungura kuri mudasobwa yawe gusa! Ni nko kubaha karibu.

Ku rundi ruhande, birashoboka ko iyo fulashi aba ari umuntu wayitaye, nta kindi agamije gusa ni ibyo kwitonderwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *