Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu n’abaturage (African Court on Human and People’s Rights), ruratangaza ko imanza 2; harimo urwo Ingaire Victoire yareze Leta y’u Rwanda ndetse n’urundi rw’Umunyanijeriya, Anudo Ochieng Anudo, wareze Leta ya Tanzania, zagombaga kuburanishwa mu ruhame kuwa 16 no kuwa 17 Werurwe, zimuriwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 no kuwa gatatu, itariki 22 Werurwe nk’uko tubikesha urubuga rw’uru rukiko.
Madamu Ingabire Umuhoza Victoire wakatiwe gufungwa imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga, yagejeje ikirego cy’ubujurire mu rukiko nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu mu Kwakira 2014.
Yareze Leta y’u Rwanda kuba ngo ubutabera bw’igihugu butarubahirije amasezerano y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho umukono asaba uru rukiko nyafurika gusesa imyanzuro y’urukiko rw’ikirenga rwo mu Rwanda rwamuburanishije rukamukatira imyaka 15 y’igifungo.
Yanasabye kandi ko hasuzumanwa ubushishozi ibijyanye n’amategeko y’ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya jenoside no gukwirakwiza ibihuha yagendeweho akatirwa avuga ko adasobanutse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ibaruwa yatanzwe muri uru rukiko n’ishyaka rya FDU-Inkingi, basabaga ko Ingabire yahita arekurwa mu gihe urubanza nyir’izina ruzaba rutaratangira, bakanasaba ko hakwishyurwa ibyangijwe byose hitabwa ku nyugu z’ubusabe bwa Ingabire bwo kurekurwa atahwemye gusaba.
Tubibutse ko muri 2013 ari bwo u Rwanda rwagiranye amasezerano n’urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage yavugaga ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Mu mwaka ushize rero u Rwanda rwaje kwambura uru rukiko ubu bubasha nyuma y’uko hari uwahamijwe ibyaha bya Jenoside agahunga, nyuma akagendera kuri ayo masezerano agahabwa umwanya n’urukiko nk’Umunyarwanda wahonyorewe uburenganzira bwe.
Uwo Munyarwanda akaba ari Safari Stanley wahoze ari Senateri ariko mu 2009 akaza guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo n’urukiko rwa Gacaca rwo mu Karere ka Huye, akatirwa gufungwa burundu ariko amaze iminsi ahunze.
Mu ibaruwa isezera u Rwanda rwoherereje uru rukiko rukaba rwaragiraga ruti: “Repubulika y’u Rwanda ibinyujije mu budahangarwa bwayo, yikuye mu masezerano yasinye kuwa 22 Mutarama 2013, agena ububasha bw’urukiko rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko mu ngingo ya 5 (3) igena uburyo bwo kwakira ibirego, kugeza isuzumwe igakorerwa ubugororangingo.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



