Urubanza rwa Bamporiki rutabaye, Ndimbati wasabiwe gufungwa imyaka 25 n’amafaranga y’ishuri yagabanyijwe: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Nzeri 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye, zirebana n’ubutabera, imibereho y’abaturage ndetse n’imyidagaduro.

Harimo ko:

Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25

Ubushinjacyaha tariki ya 13 Nzeri bwasabiye umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati guhamywa icyaha cyo gusambanya umwana no kumusindisha, rukamukatira igifungo cy’imyaka 25.

Ni mu gihe Ndimbati yatangiraga kuburana urubanza rwe mu mizi, rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, gusa we yaburanye ari muri gereza kuko atari ku rutonde rw’abafungwa bari bemerewe gusohoka uwo munsi.

Ndimbati utemera ibi byaha yasabye urukiko kumugira umwere, akarekurwa, akajya kwita ku bana yabyaranye n’uwitwa Kabahizi Fridaus, akaba ari na we ubushinjacyaha buvuga ko yasambanyijwe akiri umwana.

Amafaranga y’ishuri yaragabanyijwe

Guverinoma y’u Rwanda tariki ya 14 yafashe umwanzuro wo gushyiraho amafaranga ntarengwa yishyurwa mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta mu rwego rwo gukumira iyongezwa rya hato na hato ryabagaho.

Guverinoma yemeje ko mu mashuri yisumbuye ya Leta n’akorana na Leta, amafaranga abanyeshuri bishyuzwa atagomba kurenga ibihumbi 85 ku gihembwe ku biga badataha, mu gihe abiga bataha batagomba kurenza ibihumbi 19 na 500.

Guverinoma kandi yashyize hanze urutonde rw’ibikoresho bigomba gusabwa umunyeshuri, isaba ibigo by’amashuri kudasaba ibitari ku rutonde.

Urubanza rwa Bamporiki ntirwabaye

Urubanza rwa Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco rwasubitswe tariki ya 16 Nzeri ubwo rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi.

Iki cyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashingiye ku busabe bwa Bamporiki wavuze ko umunyamategeko wagombaga kumwunganira muri uru rubanza uwo munsi arajya mu matora y’urugaga rw’abavoka.

Uru rubanza rwimuriwe tariki ya 21 Nzeri.

Abari batuye Bannyahe barimuwe

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ku wa 17 Nzeri yatangaje ko igikorwa cyo kwimura abari batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro cyarangiye kandi cyagenze neza.

Ni nyuma y’igihe kinini abayobozi mu nzego zitandukanye bagerageza gusobanurira abatuye muri iyi midugudu iri ahitwa Bannyahe impamvu bakwiye kwimuka aha hantu, bamwe muri bo basabaga guhabwa ingurane ikwiye.

Aba baturage bose bimukiye mu nyubako bubakiwe mu Busanza, mu karere ka Kicukiro. Mukuralinda avuga ko Leta ikomeje gushakira umuti ibibazo byavuka nyuma yaho.

Urubanza rwa Dr Kayumba rwimuriwe muri gereza

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 16 rwafashe umwanzuro wo kwimurira urubanza rw’umunyapolitiki wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher, muri gereza ya Mageragere afungiwemo.

Ni icyemezo kitishimiwe na Dr Kayumba uhakana icyaha ashinjwa cyo gusambanya ku gahato. Yagaragaje ko yifuza kuburanira mu rukiko, aho abantu bazakurikirana iburanisha rye.

Urubanza rw’uyu munyapolitiki kandi rwahawe abacamanza batatu, bazatangira kuruburanisha tariki ya 14 Ukwakira. Ubusanzwe rwaburanishwaga n’umucamanza umwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *