Urubanza rwa Bucyibaruta: Humviswe ukuriye iperereza ku byaha byibasira inyoko muntu

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa 9 w’urubanza rwa Bucyibaruta Laurent rubera i Paris mu Bufaransa, urukiko rwakiriye Gen Jean Philippe Reiland, ukuriye iperereza ku byaha byibasira inyoko muntu. Avuga ko bafite amadosiye agera kuri 30 y’abakekwaho Jenoside, ku bya Bucyibaruta bageze mu Rwanda incuro 7, bavugana n’abarenga ijana.

Uru rwego ayoboye rwitwa OCLCH (Office Central de Lutte contre les Crimes contre l’Humanité et les crimes de Haine). Ugenekerereje wavuga ko ari ‘Urwego rw’igihugu rushizwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha by’urwango’.

Rwashyizweho na Minisitiri w’intebe mu Bufaransa, mu Ugushyingo 2013, rukaba rushinzwe kugenza ibyaha (iperereza) aho byakorewe hose; ariko bikozwe n’umufaransa cyangwa umuntu utuye mu Bufaransa.

Nk’uko Gen Jean Philippe Reiland uyobora OCLCH abisobanurira urukiko, ngo akazi k’urwego ayoboye kisunga ihame ry’ububasha mpuzamahanga « Compétence universelle ». Iri hame riha uburenganzira igihugu cy’ Ubufaransa gucira imanza abanyamahanga bakoreye ibyaha hanze yacyo; igihe cyose uwakoze icyaha abarizwa ku butaka bwabwo mu gihe ikirego cyatangiwe. Ndlr: Ni ukuvuga ko uwo ikirego cyatanzwe ataragera mu Bufaransa butamuburanisha. Uru rwego rukorera muri Jandarumori, rufite abagenzacyaha 39, kandi abagera kuri 40% ni igitsina gore.

Magingo aya , uru rwego rurakurikirana amadosiye 150 ava mu bihugu birenze 30. Mu Rwanda, Gen Reiland avuga ko abagenzacyaha b’urwego ayobora bazenguruka igihugu bumva abatangabuhamya, bagasura aho ibyaha byabereye kandi bakabonana n’ubuyobozi bwaho. Iyo bageze mu Rwanda kandi bakorana bya hafi n’ishami ry’ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gushakisha abakekwaho Jenoside baba hanze y’u Rwanda (GFTU: Genocide Fugitive Tracking Unit).

Bakorana kandi n’ishami ry’ubushinjacyaha rishinzwe gusigasira umutekano w’abatangabuhamya I Kigali. Iri shami niryo rivugana n’abatangabuhamya, rigategura gahunda y’ibiganiro n’abagenzacyaha bavuye mu Bufaransa. Ibyo biganiro bikorwa hifashishijwe umusemuzi, bikabera hafi y’aho umutangabuhamya aba. Imfungwa n’abagororwa bumvirwa mu cyumba cyateguwe muri Gereza, ariko bashobora no gusohorwa bakagarurwa nyuma y’icyo kiganiro.

Bageze mu Rwanda karindwi, baganira n’abarenga 100

Nyuma yo gutanga ibisobanuro ku mafoto yerekanye agaragaza imiterere ya Gikongoro, Gen Reiland avuga ku itegurwa ry’uru rubanza rwa Bucyibaruta. Ati, “ Byasabye abagenzacyaha kuza mu Rwanda incuro 7 (zirindwi), baganiriza abatangabuhamya barenga ijana.

Zimwe mu mbogamizi aba bagenzacyaha bahura na zo, avuga ko ari izishingiye ku kuba hari abatangabuhamya bumvirwa mu bindi bihugu byinyuranye, bakaganira n’abakora iperereza baho; noneho bakanyuranya amakuru. Ikindi ngo hari n’ubwo abatangabuhamya bababura, barapfuye cyangwa barimutse aho bahoze batuye.

Urugero muri uru rubanza rwa Bucyibaruta, harimo abatangabuhamya 6 batanzwe n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa, ariko bamaze gupfa. Ndlr: Ubwo n’izindi mpande (uregwa avuga 3 bapfuye, n’abahagarariye abaregera indishyi) zifite abo zasabye bagasanga barapfuye.

Hari n’ikibazo cy’ubuhamya bwibagiranye, abadashaka kubutanga, abamaze kubabarira badashaka kuvuga ibyo bazi.

Umwe mu bunganira Bucyibaruta, Me LEVY abaza Gen Reiland impamvu amaperereza atakozwe mu myaka ya 2001-2006. Amusubiza ko mu 2005 humviswe abatangabuhamya batuye ku mugabane w’Uburayi.

Yongera kumubaza niba nta zindi mbogamizi abagenzacyaha be bahura nazo, amusubiza agira ati, “ Ni twe dukora urutonde rw’abatangabuhamya bazumvwa, tukarushyikiriza u Rwanda ngo rubadushakire. Ibazwa rikorwa n’umugenzacyaha w’umufaransa, abifashijwemo n’umusemuzi wenyine. Nta wundi muntu uba ahari”.

Me LEVY asa n’utanyuzwe, ahera ku buhamya bwa Bakundukize Innocent ugifunzwe, akabaza niba abatangabuhamya batakoreshwa (botswa igitutu). Aha ngo ahera ku kuba umukiriya we (Bucyibaruta) yari yasabye abamushinjura batanu, ariko babiri muri bo bakaba batakiri ku rutonde. Gen REILAND amusubiza ko ntabyo yigeze yumva ko umutangabuhamya yotswa igitutu. Ati, “Abagenzacyaha bacu nta wundi muntu ubaha amabwiriza mu gihe cy’iperereza”.

Me BIJU-DUVAL na we wunganira Bucyibaruta, we ashaka kumenya niba inyandiko abagenzacyaha bakoresha bazishakira; cyangwa niba bazisaba muri GFTU na CNLG (Iyi ntikibaho yagiye muri MINUBUMWE). Gusa hano gen reiland asubiza ko inzira zombi zishoboka, kuzishakira cyangwa kuzisaba ahandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *