Umunyamategeko w’umuryango wa Col. Patrick Karegeya, Gihana Kennedy yasabiwe gutabwa muri yombi n’ubushinjacyaha bw’URwanda ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
Amakuru yizewe avuga ko imyiteguro yo kohereza inyandiko zisaba Guverinoma ya Afurika y’Epfo guta muri yombi no kohereza mu Rwanda uyu mugabo bivugwa ko ashinzwe igenabikorwa muri RNC, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’U Rwanda.
Bivugwa kandi ko izindi nyandiko nk’izi zizoherezwa no mu bindi bihugu nk’uko Virunga Post dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Izi nyandiko kandi zisaba ko abarimo Kayumba Nyamwasa, Umuhuzabikorwa wa Mbere wa RNC; muramu we Frank Ntwali bose baba muri Afurika y’Epfo na bo batabwa muri yombi.
Izi nyandiko kandi zirasaba ko abayobozi ba Afurika y’Epfo kubata muri yombi bakohereza mu Rwanda Gihana Kennedy kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku bwo gukekwaho ibikorwa by’iterabwoba.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Giahana Kennedy asabiwe gutabwa muri yombi nyuma yaho kuwa 1 Ugushyingo 2018 urukiko rukuru ruri Randburg muri Afurika y’Epfo rutangije urubanza ahagarariyemo umuryango wa Col. Patrick Karegeya wiciwe muri iki gihugu n’abantu bataramenyekana.


