Kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Gashyantare 2024,nanone Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan nyuma y’uko uruhande rwe n’abamwunganira, basabye ko ruburanishwa n’abacamanza batatu.
Cyuma asaba ko urubanza rwe rusubirwamo akaburanishwa n’abacamanza batatu ku bw’inyungu z’ubutabera n’uburemere bw’urubanza.Ni nyuma y’urwa mbere yakatiwemo gufungwa imyaka irindwi mu 2021 ku byaha atigeze yemera.
Ubwo yageraga imbere y’umucamanza yasabye ko aburana yicaye ku mpamvu z’uko ngo ubwo yazaga ku rukiko babapakiye nk’abapakira ibitoki, icyakora umucamanza yabishidikanyijeho kuko yamubwiye ko nta rupapuro rwa muganga rwemeza ko hari ikibazo yagize kimwemerera kuburana ahagaze.
Ubwuganizi bwa Cyuma hassan, bwavuze ko ubusabe bwabo bwo kuburanisha urubanza bundi bushya rukaburanishwa n’abacamanza batatu aho kuba umwe,bwashyizwe muri Systeme y’Ikoranabuhanga y’Urukiko.
Byavuzwe na Me Gatera Gashabana, uri mu baburanira Cyuma.Aha yagaragaje ko atari ukunenga itegeko ryemerera umucamanza kuburanisha urubanza ari umwe ,ariko ku mpamvu z’inyungu z’ubutabera no kuba urubanza ruremereye ubusabe bwakwemerwa.
Ati: “Turasaba rero ko mwatwemerera ko tugategereza igisubizo ku cyo twasabye perezida w’urukiko, tukemera tugategereza igisubizo cye.”
Me Gatera Gashabana akomeza avuga ko gusubirishamo urubanza rukaburanishwa n’abacamanza batatu ari yo mahirwe y’uwo yunganira, ati: “Tubona ariho hazaba ari mu bwisanzure kuko niyo mahirwe asigaranye.”
Umucamanza avuga ko atiyumvisha icyo banenga ku bubasha bw’umucamanza umwe kuko Perezida w’Urukiko amushyiraho yizeye ububasha bwe .Ati”Njye sinumva icyo banenga icyemezo perezida w’urukiko yafashe cyo kugena umucamanza umwe.”
Gusa ,nyuma Umucamanza yaje kuvuga ko uru rubanza rusubitswe kugira ngo perezida w’urukiko abone umwanya wo gusubiza ku busabe bw’uruhande rwa Cyuma.Yavuze ko nyuma urukiko ruzabasubiza igihe bazagarukira kuburana.
Mu rubanza ruheruka rwabaye taliki 10 Mutarama 2024, rwaranzwe n’impaka nyinshi,nyuma yo kubwira urukiko ko atiteguye kuburana kuko atabonye umwanya wo gusoma ibikubiye muri Dosiye.Yavuze ko impamvu atabonye umwanya, ari uko ngo gereza imukorera iyicarubozo, ikindi kandi ngo n’abanyamategeko be ntibabona uko bamugezaho dosiye ye.


