Urubanza rwa Leta n'abatuye Bannyahe ruraca amarenga ko rutazoroha

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igice cy’umwaka abaturage ba Kangondo ya Mbere n’aba Kangondo ya Kabiri hombi hazwi nka Bannyahe, n’aba Kibiraro ya Mbere izwi nko mu Rwimpyisi mu karere ka Gasabo batanze ikirego, ejo baraburanye ku nshuro ya mbere, kuwa 07/11/2018.

Kimwe mu bigaragaza ko uru rubanza rushobora kuzaba rutoroshye na mba, ni ukuba rukusanyirije hamwe ikirego cy’abantu basaga 1000, kuba bose baburana ikintu kimwe , kuba rumaze guhindurirwa inimero ubugira gatatu, n’ibindi. Ni urubanza kandi ruzakurikiranwa cyane n’ab’ingeri zinyuranye, biganjemo itangazamakuru n’abaharanizi b’uburenganzira bwa muntu.

Ku munsi wejo uru rubanza rwabo rwitabiriwe n’abasaga 500 bari bakodesheje imodoka zihabageza, abandi bitegera mu buryo busanzwe, ariko bose bari benshi ngo bakurikirane iby’imitungo yabo.

Urubanza rwagombaga gutangira isaa mbiri za mu gitondo abacamanza ntibarutangije , abaturage bategereza amasaha arenga atatu ngo umucamanza abone kwinjira.

Umutekano wo kubuza ifatwa ry’amajwi n’amashusho wari wakajijwe ku buryo n’umunyamakuru wa TV 1 wari ufite camera Police yabanje kumutwara, akagaruka mu by’urubanza abanje guhabwa uburenganzira bwihariye na Perezida w’Urukiko.

Mu gihe urubanza, rwari rutaratangira, aba baturage batuye mu duce twavuzwe haruguru, bakomeje gutambagira imbibi z’urukiko bikagaragarira buri wese ko urubanza rw’uyu munsi rudasanzwe.

Abakozi b’Urukiko babwiraga abaturage ba Bannyahe ko urubanza rwabo rwatindijwe no kuba nta network ihari, ari nako babasaba kudakomeza gucaracara mu mbuga y’urukiko.

Nyuma y’amasaha atatu bategereje nubwo abenshi bari bakiri hanze kuko batari kubona aho bicara, bavanywe mu cyumba kigari cyari gihari kijyamo abakabakaba 150 bashyirwa mu cyumba gito cyakira abakababa 30, bicara babyigana abandi bahagarara basa n’abahekeranye, ngo bakurikirane urubanza.

WhatsApp Image 2018 11 09 at 7.08.15 AM
Ubwitabire bwari bwinshi

I saa 11h14 nibwo Umucamanza yinjiye, akaba yaravuze ko aburanisha abantu bane gusa batanze ikirego, ko abandi bahagarariye batabahaye impapuro mpeshabubasha (procuration). Uwari uhagarariye Leta, mu izina ry’Akarere ka Gasabo ari nako karegwa n’aba baturage, Maitre Rushikama yasabye Urukiko kutakira ikirego cy’aba baturage ngo kuko kitubahirije amategeko, kandi ngo bakaba basa n’abadahuje inyungu.

Bwana SHIKAMA Jean de Dieu, umwe mu bahagarariye abandi akaba n’umwe mu baburana mu izina ryabo yabwiye Urukiko ko bose uko bakabaye bahuje inyungu, nabo bazamurira rimwe intoki babyemeza.

WhatsApp Image 2018 11 09 at 7.06.21 AM

Kubera Ubwinshi bw’abitabiriye uru rubanza, Urukiko rwiyambaje DASSO wagombaga gucungira hafi ahagaze ahirengeye iruhande rw’umucamanza ngo ababuze kujujura no gusakuza.

Nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’urubanza rwabo, abareze barasaba Urukiko gutegeka ko bahabwa ingurane z’amazu mu mafaranga aho gutuzwa mu yandi mazu, gutegeka guhabwa 5% y’indishyi y’ihungabana iterwa no kwimurwa, hakiyongeraho indishyi ya 5% ifatiye ku bukererwe bwo kwishyurwa, bakanahwaba miliyoni 100 nk’indishyi yo gushorwa mu manza.

Urukiko rwategetswe ko urubanza rwimurirwa ku itariki ya 07 Ukuboza 2018.

WhatsApp Image 2018 11 09 at 7.08.13 AM

WhatsApp Image 2018 11 09 at 7.08.15 AM 1

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *