Kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Mata, urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abakongomani rwahuriye mu Mujyi wa Goma ruganira ku mahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ibintu byagiye bikunda gutuma ibihugu byombi bishyamirana.
Binyuze mu muryango utegamiye kuri leta wateguye iki gikorwa, AMKA Africa , bisobanuye ngo “ Byuka Afurika ”, uru rubyiruko rwemeye ko gusuzugurana no kwitana ba mwana bikiri mu biranga imibanire y’urubyiruko rw’ibihugu byombi byakunze gushinjanya guhungabanya umutekano wabyo bikozwe n’inyeshyamba ziva mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.
“ Nubwo tutabivuga hari ugusuzugurana mu rubyiruko. Ni gute twakubaka aka karere nuko gusuzugurana ?”, uwo ni Fiston Muhindo wo muri Congo wakomeje avuga ko byibuze mu myaka itatu ishize habayeho impinduka nziza mu mubano w’ibihugu byombi.
Naho Jean-Claude Twahirwa, waturutse mu Rwanda agiye kwitabira iyo nama, yavuze ko gusuzugurana hagati y’ibihugu byombi birushaho kugira imbaraga kubera intambara ibihugu byombi byanyuzemo.
Yagize ati: “ Nituvuga ingaruka zatewe n’amakimbirane twagize mu Rwanda, abanyekongo nabo barazigize. Mu bihugu byombi uhasanga ibibazo rusange dushobora gukemura dushyize hamwe .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho uwitwa Emma Mwimuka wo muri Congo nawe, yemeza ko ibihugu byombi hari imico bisangiye nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Yavuze ko iyo urebye umuco w’abakongomani n’Abanyarwanda kuri we nk’umuntu ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo mu bwoko bw’Abashi, hari ibintu byinshi bakora mu mihango n’Abanyarwanda bakora. Yaboneyeho guhamagarira urubyiruko kwirinda ibiba bivugwa muri politiki.
Uwitwa Hilda Vagheri wo muri Congo nawe avuga ko abayobozi ba Congo n’ab’u Rwanda bagomba kuganira ku bibazo by’ingenzi bihangayikishije urubyiruko rwabo aho gukongeza urwango n’amacakubiri mu imbwirwaruhame n’ubutumwa batanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


