Urubyiruko rwa Kiliziya Gatulika rwasabwe gukora ibyubaka igihugu birinda amacakubiri

Sangiza iyi nkuru

 
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis yasabye urubyiruko rwo mu itorero rya Kiliziya Gatulika gukora ibikorwa byafasha u Rwanda gukomeza gutera imbere kandi bakirinda amacakubiri bakanayarinda Abanyarwanda bose.
[ad id=”44145″]
Ibi minisitiri Kaboneka yabibasabye kuri uyu wa 26 Ugushyingo mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwa kiliziya Gatulika rwibumbiye mu Ihuriro Yabibabwiye ryabereye i Rwamagana muri gahunda isanzwe ikorwa na Kiliziya Gatulika.
Minisitiri Kaboneka yasabye aba basore n’inkumi kwirinda ubunebwe, ibiyobyabwenge ndetse n’icyo ari cyo cyise cyahembera amacakubiri mu Rwanda
Minisitiri Kaboneka yagize ati “Nkuko muri hano nk’abakristu mu kwiye kurangwa n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye kandi mukirinda icyo aricyo cyose cyatuma musubiza inyuma u Rwanda mu iterambere.”
Abasore n’inkumi bahawe iki kiganiro bemeza ko bungutse byinshi birimo kwirinda guhemuka, kutaba abanebwe, kubanira neza sosiyete, kugira inama bagenzi babo baba batannye.
[ad id=”44145″]
Guhuriza hamwe urubyiriko rwa Kiliziya Gaturika biri muri gahunda y’iri igamije kuruha torero inyigisho za gikristu ndetse no kubigisha ibindi bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi nko kubategura kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *