Nyuma y’uko hakomeje kuvugwa abavoka bigize abakomisiyoneri, umuyobozi w’urugaga avuga ko abakora ibyo mu rugaga rw’abavoka badakenewe kuko atari abavoka
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagaragaje ko hasigaye hari amayeri yo gutanga ruswa ku bacamanza nâabandi bafata ibyemezo bijyanye nâubutabera, hakifashishwa abakomisiyoneri.
Umuryago Transparency International, Ishami ryâu Rwanda igihe wamurikaga umushinga ufite ugamije guteza imbere iyubahirizwa ryâamategeko, hasibwa ibyuho biri mu mategeko arwanya ruswa, Umuyobozi wawo Ingabire Marie ImmaculĂ©e yavuze ko abatanga nâabarya ruswa zo mu butabera bahinduye amayeri.
Ingabire yatangaje ko mu bavoka harimo abakora ubukomisiyoneri bwa ruswa ariko nta ngero zifatika yatanze. Yagize ati âNta mucamanza ujya gushaka umuturage ngo mpa ruswa ariko abaturage bo barabashaka. Banyura ku bavoka cyane. Buriya abavoka babaye abakomisiyoneri ba ruswa mu nkiko, baraza bakanabibwirira. Twe abantu baraduhamagara batubwira ngo â erega avoka wanjye arambwiye ngo uriya mucamanza ntamushakiye akantu, ntibyashobokaâ.
Umwe mu baturage twaganiriye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko we azi umukomisiyoneri ukorana nâabacamanza ariko bigoye kumubonera ibimenyetso kuko ruswa ayaka mu buhanga buhanitse
Umuyobozi wâurugaga rwâabavoka mu Rwanda, Me Julien Kavaruganda, avuga ko abavoka batatira inshingano zabo badakwiye kwitwa abavoka, ko ndetse bene uwo adakenewe muri uru rugaga uyu mwaka wa 2019.
Ati:”Nkâumuavoka waba warafungiwe ruswa, ugendera ku mwambaro afite akaba umukomisiyoneri aho kuba umuavoka, uwo hano mu rugaga tumwita umukomisiyoneri si umuavoka, iyo bigaragaye ahagarikwa mu kazi.”
Hari n’ahandi mu butabera hagiye hagaragara ruswa ariko ababifitemo uruhare bagahanwa mu rwego rwo kuyirwanya.
Abahesha b’inkiko bagiye birukanwa kubera ruswa
Bamwe mu abahesha bâinkiko bâumwuga, bigiriza nkana mu kurangiza izo manza babogamira ahari ifaranga. Amakuru dufite nuko mu Ukwakira 2015, Minisitiri wâUbutabera akaba nâIntumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yahagaritse abahesha bâinkiko 15: Sunday Andrew, Munyangeyo Themistocles, Mugenzi Nathanael, Kalihangabo Cassius, Irakiza Ntagomwa Elie, Ngororankunda Clement, Rucyahana Rubondo Manase, Semajambe Leon, Kayitare Regis, Nkundabirama Aime, Kazigaba Andre, Nsengiyumva John, Rusunika Jonas, Ruganda Crispin na Buregeya Aristide.
Aho kwikosora hari abandi bakomeje gutatira inshingano zabo bituma muri Nyakanaga 2018, iteka rya Minisitiri ryirukana burundu :Ayinkamiye Febronie, Mutesa Epimaque, Nyirimbibi JuvĂ©nal, Mutunzi Alexis, Sebahire Roger David na Muhire Michel ku murimo wâabahesha bâinkiko kubera amakosa akomeye bakoze muri Gicurasi 2018, ubwo Minisitiri wâUbutabera, Johnston Busingye, yahuraga nâabahesha bâinkiko bâumwuga, yavuze ko abagikoresha nabi inshingano zabo byanze bikunze bizabagiraho ingaruka. Yabibukije ko nibatareka ingeso zo kurya ruswa bazisanga i Mageragere .Ahandi abaturage batunga agatoki ko ruzwa yabaye imbata ni mu bakozi bashinzwe Notariya (bashyira umukono na Kashi kuri kopi zâibyangombwa nâibyemezo).
Abanditsi b’inkiko banyuzwaho ruswa
Uretse mu Bavoka, Umugenzuzi akaba nâUmuvugizi wâInkiko, Itamwa Emmanuel, we yavuze ko ruswa ikigaragara mu bucamanza ahanini inyura mu nzira zitaratangira gukoresha ikoranabuhanga nko mu banditsi bâinkiko.
Yagize ati âMuzi ko mu mikorere yacu, kirazira kubonana nâumuturage ufitiye urubanza. Byonyine tukubonye uri mu kabari cyangwa ahandi hantu wihereranye nâuwo waburanishije, birahagije ngo wirukanwe ariko abanditsi bâinkiko bo kuko bakira abaturage, barabyemerewe. Usanga rero hari abanditsi bâinkiko bâabakomisiyoneri bâabacamanza. Ukavuga ngo nzaca ku mwanditsi wâurukiko runaka amafaranaga nyageze ku mucamanza.â
Perezida wâurukiko rwâikirenga Prof. Sam Rugege nawe yigeze kubikomozaho, mu gihe cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda, yatangaje ko bake bakirya ruswa mu nkiko, bakunze kugaragara mu nkiko zâibanze nâizisumbuye, aho usanga abanditsi bâinkiko bahindura ibyemezo byazo bakakira amafaranga atagira nâicyo yabamarira.
Banoteri baratungwa agatoki
Mu Nama yahuje ba Noteri bâImirenge, abâuturere, aba RGB na RDB , muri Mata 2017, igamije kureba uko serivisi zâubutabera zanozwa; Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri yâUbutabera ushinzwe Itegeko Nshinga nâandi mategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko isura ba noteri batanga ariyo igaragaza iyâubutabera bwâigihugu.
Yagize ati âBa Noteri barasabwa ubunyangamugayo buri ku rwego rwo hejuru […] Serivisi batanga zifite uko zerekana isura yâigihugu mu mitangire ya serivisi.â Yakomeje agira ati âTwabasabye no kwirinda ingeso ya ruswa ishobora kuba ivugwa kuri bamwe. Ninjiye muri salle numva babivugaho no gusiragiza abantu ngo genda uzagaruke. Ibyo byose twabasabye ko atari byo bikwiye kuba bibaranga kuko iyo batanze serivisi imeze gutyo biba bibi.â
Ubutabera buracyagerageza kwitwara neza
Bamwe mu baturage bo mu Turere :Nyarugenge, Muhanga, Nyanza, Rwamagana na Kayonza twaganiriye, badutangarije ko hari igihe batanga ikirego mu butabera, kigateshwa agaciro ko ngo cyatanzwe nabi. Nyuma bakumva ko uwo bareze, yigamba ko nta kuri kutagira ifaranga.
Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko nubwo hakiri ibinengwa ubutabera, ngo bugerageza kwitwara neza.Yavuze ko abantu bakunze kunenga ubutabera babushinja kubogama kubera ko bwarekuye uwakekwagaho icyaha nyamara ngo abaturage bakwiye kumenya ko ubutabera bugendera ku bimenyetso.
Yagize ati âTubona inkiko zigerageza gukora ibishoboka byose zigafatira ibyemezo abantu bari mu byaha bya ruswa kurusha uko abantu babitekereza. Abantu bakunze kutunenga bati âkuki ubushinjacaha butakurikiranye uyu muntu, inkiko kuki zamugize umwere? Ariko abantu bakwiye kumenya ibimenyetso simusiga kuko imanza zigendera ku bimenyetso, si ibyiyumviro byâabaturage.â
Isuzuma ryakozwe nâInama yâubukungu ku isi ya 2017-2018 (World Economic Forum Index) umwaka ushize ryagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugira ubutabera bwigenga.
Mwitende Jean Claude


