Uruganda rwa Nike rwokejwe igitutu kubera Logo itishimiwe n’Abasilamu rwashyize ku nkweto

Sangiza iyi nkuru

Uruganda rwa Nike rumenyereweho gukora imyambaro n’inkweto rukomeje kotswa igitutu nyuma yo gusohora ubwoko bushya bw’inkweto bwa Air Max, aho benshi bakomeje kurushinja gutuka imyizerere ya kisilamu kubera logo uru ruganda rwashyize kuri uru rukweto ahagana munsi y’ikirenge.

Ubusabe bwamagana uru kweto rwa Nike Air Max bwatangirijwe ku rubuga change.org, bivugwa ko iyi logo iri kuri Air Max imeze neza nk’ikambo Allah rivuga Imana mu Cyarabu.

Uwitwa Saiqa Noreen watangije kwamagana Nike yavuze ko uru ruganda rwakoze inkweto 270 za Air Max zifite logo isa nk’ijambo Allah kandi ngo rizajya rikandagirwa rikazuzuraho ibyondo n’ivumbi, ibintu afata nko gutuka Imana.

Yagize ati: “ Biteye umujinya n’agahinda kuba Nike yemera izina ry’Imana ku nkweto. Ibi ni ukubahuka kandi ni icyaha gikomeye ku basilamu no gutuka Islam .”

nike airmax today inline7 190129 e2d40ea34d859d1dfa788a91f88d16b3.fit 560w

Noreen akaba yasabye Nike gukura izi nkweto zituka Imana ziriho logo isa nk’ijambo Allah ku Isoko kandi byihuse nk’uko iyi nkuru dukesha Today.com ikomeza ivuga.

Si ubwa mbere uruuganda rwa Nike rushinjwa gutuka Imana kuko mu 1997 nabwo rwokejwe igitutu kubera logo isa nk’ijambo Allah na nnone. Icyo gihe uru ruganda rwasabye imbabazi ndetse ruhagarika icuruzwa ry’inkweto ziriho iyi logo.

Kuri iyi nshuro ariko, uru ruganda ruravuga ko logo nta kindi ihishe kitari ikirango cya Air Max.

nike airmax today square 190129 97ea692468047b67ab5fe2f70b8442da.fit 560w

Umuvugizi wa Nike mu itangazo ryashyizwe ahagaragara yagize ati: “ Nike yubaha iyobokamana ryose kandi dufata impungenge z’ubu bwoko nk’izikomeye ,”

Yongeyeho ko Logo ya Air Max yakozwe mu rwego rwo kugaragaza ubu bwoko bw’inkweto za Nike gusa nta kindi gisobanuro kiri hanze y’ibi gihari cyangwa ngo habe hari ikindi cyari kigamijwe.

Kugeza kuri uyu wa kabiri, itariki 29 Mutarama ubu busabe bwamagana Nike bwari bumaze gushyirwaho umukono n’abantu 9,600.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *