Nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi ku mpamvu zitandukanye zagiye zitangwa n’uruhande ruregwa muri dosiye y’abahoze ari abanyamigabane ba kampani ya SDU itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu barega inama y’ubutegetsi kwirukanwa binyuranyije n’amategeko no kwim uburenganzira bwabo, kuri uyu wa Kane itariki ya 29 Ukuboza uru ruhande ruregwa rwasabye urukiko ko ikirego kitakwakirwa kuko hari ingingo yirengagijwe n’abareze mbere yo kugana urukiko bo batemera .
Nyuma y’uko iburanisha ryari riteganyijwe ubushize ku itariki ya 21 Ukuboza risubitswe kubera kubura kw’uwunganira inama y’ubutegetsi ya SDU irangajwe imbere na Sibomana Jovithe, na nyuma yo gusubikwa inshuro zitari nkeya, kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Ukuboza, uruhande ruregwa rwatunguranye rusaba urukiko kutakira ikirego cy’abareze ngo kuko batubahirije ibiteganywa mu ngingo ya 39 y’amategeko shingiro y’iki kigo ariko uruhande rurega rutemera ko rwirengagije.
Iyi ngingo ya 39 yerekeye ikemurwa ry’impaka, ivuga ko impaka zose zishobora kuvuka hagati y’abanyamigabane na kampani cyangwa ubucungamutungo, zishyikirizwa inama y’ubutegetsi, byananirana zigashyikirizwa inteko rusange kugirango zikemuke mu bwumvikane, byananirana zikabona gushyikirizwa inkiko.
Umucamanza mu Rukiko Rukuru rw’ubucuruzi, ubushize wari wihanangirije uruhande ruregwa kubera gusubikisha kenshi iburanisha ku mpamvu zitandukanye, abarega basangaga ari amayeri yo gushaka gutinza urubanza, akavuga ko nibongera bashobora kubihanirwa, yumvise ibyo impande zombi zivuga maze yanzura ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 12 Ukuboza saa munani n’igice.
Abanyamigabane ba SDU bavuga ko bafatiwe imyanzuro itubahirije amategeko ndetse n’amategeko abagenga, bavuga ko bamwe muri bo birukanwe, abandi bimwa uburenganzira bazira kubaza ku mikorere ya kampani babonaga itagenda neza.
Mu mikorere bita ‘mibi’ ya kampani ngo hari harimo kuba hari abanyamigabane batoneshwa, bagahabwa amahirwe menshi y’akazi, abahabwa inyungu zirenze imigabane bafite ndetse n’abinjijwe muri kampani mu buryo butemewe; aya makosa yose bakayashyira ku nama y’ubutegetsi.
Ubugenzuzi no Kujya inama byaviriyemo bamwe kwirukanwa nta tegeko rikurikijwe
Sibomana Jean wari Perezida wa Komite Ngenzuzi ya SDU Ltd avuga ko nyuma y’aho Komite Ngenzuzi ishyikirije Abanyamigabane ba SDU Ltd raporo ebyiri yari imaze gukora: Iya mbere ikaba yari yasesenguye imicungire n’imibereho ya SDU Ltd kuva yashingwa kugeza muri Nyakanga 2021, naho raporo ya kabiri ikaba yari yarakozwe hagenzurwa urutonde rw’abanyamigabane ba SDU Ltd banditswe muri RDB.
Inama y’Ubutegetsi yahise ihaguruka ikumira Komite Ngenzuzi mu nshingano zayo, inabuza abakozi ba SDU Ltd (Management) kongera gukorana na Komite Ngenzuzi.
Kuri Sibomana Jean we ntibyanagarukiyeho kuko ngo mu gushaka gusenya Komite Ngenzuzi, Sibomana Jean avuga ko abagize Inama y’Ubutegetsi batangiye kumutoteza bigera n’aho bafata icyemezo cyo kumwirukana mu banyamigabane ba SDU Ltd.
Kanda hano hasi usome inkuru bisa



One Response
Uruhande ruregwa rwasabye urukiko kutakira ikirego cy’abari abanyamigabane ba SDU
Ariko mbona hari Abantu bagera mubyabandi bakugira Utu Mana , none ko nigize gusoma ko inama yubutegetsi itorwa , none yirukanye abanyamigabane Kandi aribo bayitoye ? Biragaragarako company abayobozi bayou Bashaka Kuyishimuta kuko ntaho mbizi