Uruhare rw'ababyeyi rurakenewe mu kugabanya abana bajyanwa Iwawa

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibyatangajwe Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikonabuhanga Nsengimana Jean Philbert asaba ubufatanye n’ababyeyi mu gufata iya mbere barwanya ibiyobyabwebwe mu rubyiruko mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza h’abana b’u Rwanda, ari nako hatezwa imbere umuryango.
Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’urubyiruko n’Ababyeyi bari baruherekeje mu muhango wo guha inyemezabumenyi bamwe mu rubyiruko rurangije amasomo y’imyuga mu kigo ngororamuco cy’imyuga cya Iwawa giherereye mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rutsiro tariki ya 26 Kanama 2016.
Uru rubyiruko ruhabwa n’ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi ndetse no guteguraimishinga hifashishwa ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ababyeyi batita ku bana babo neza bityo bigasunika aba bana kujya mu muhanda, gukoresha ibiyobyabwenge n’indi myitwarire igayitse.
RTEmagicC Minister at Iwawa 01.jpg
Yagize ati:” Dukwiye gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’indi myitwarire mibi yangiza urubyiruko rwacu , ababyeyi mube ku isonga.”
Bwana Ruhaya, uhagarariye ababyeyi yavuze ko ababyeyi bakwiye gufata abana bose nk’ababo bityo bikaba byagabanya umubare ujyanwa Iwawa w’abana basaritswe n’ibiyobyabwenge.
Umwe mu rubyiruko 870 rwarangije mu bumenyingiro Kayitsinga Martin ahamya ko ibiyobyabwenge bwamutesheje umwanya bitewe n’uko igihe yararangije amashuri ye yisumbuye yananiwe gukomeza kaminuza kubera kwiyahuza ibiyobyabwenge.
Uyu muhungu ati:” ubu twarasobanukiwe n’ingaruka mbi z’ibinyobwa bwangiza ubwonko; twiteguye gutanga umusanzu wacu turwanya abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge dutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano.”
Kuva iki kigo cyashyirwaho abagera ku bihumbi umunani bamaza kuharangiriza imyuga itandukanye ibafasha mu mibereho yo hanze no guhanga akazi biteza imbere.
Ikiciro giheruka gusoza ni icya cumi aho ubu bose hamwe barenga ibihumbi umunani kuva cyatangira gutanga ubumenyi ngiro mu myuga y’Ububaji, ubwubatsi, ubudozi, Amategekoy’umuhanda no Gutwara ibinyabiziga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *