Uruhare rw’igisirikare cy’u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 6 Gicurasi 1994 ukwezi kwari gushize Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi aho uyu munsi waranzwe no gukomeza gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside wakorwaga na leta y’Abicanyi bicaga Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu babaga barahungiye mu nyubako zitandukanye nka za kiliziya, amashuri, ibitaro n’izindi nyubako za Leta, bigakorwa amahanga arangajwe n’Ubufaransa n’Akanama gashinzwe amahoro lu isi birebera n’ubwo umuryango utabara imbabare ku isi utahwemaga kuyagaragariza ko ari kwirengagiza ibyaberaga mu Rwanda no gukwiza ibihuha kuri Jenoside.

Uko Leta y’abicanyi n’abasirikare bayo bari bakomeje gutikiza Abatutsi ni nako ingabo zari iza RPA zari zikomeje urugamba rwo kubohora no gutabara Abatutsi mu bice bitandukanye zabaga zimaze gufata.

Intumwa za gisirikare z’u Rwanda zakiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’Ubufaransa bagirana ibiganiro birebana no guhabwa intwaro

Generali Jean Pierre Huchon wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare mu Bufaransa yakiriye inshuro nyinshi uwari uhagarariye inyungu za gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, Col. Sebastien Ntahobari ari nako bagirana ibiganiro bijyanye n’ubufasha mu bya Gisirikare.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994 na nyuma yaho Lt Col. Kayumba Cyprien wari ushinzwe ibukoresho bya gisirikare muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yagiye i Paris inshuro ebyiri gukurikirana intwaro Ubufaransa bwari bwemeye guha u Rwanda.

Ibi byose byari ibikorwa bigaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara bamwe mu bategetsi babwo bumvikanye bavuga ko batari bazi ko ngo ‘ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda bwari Jenoside’ bikaba bihabanye n’ukuri kuko Ubufaransa bwari buzi ko kuva tariki 7 Mata mu Rwanda hakorwaga Jenoside ariko bukayihakana nkana kuko bwari buzi uruhare rwabwo mu kuyikora.

Ibi byaje kwemerwa na Jenerali Christian Quesnot imbere ya Komisiyo y’inteko y’Abafaransa aho yavuze ko “Guhera tariki ya 6 Mata 1994 nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, ikibazo cy’urupfu cyakurikiriwe hafi n’abashinzwe igisirikare na politiki mu Bufaransa kandi ko byagaragaraga ko ubwicanyi bwakorwaga ntaho bwari buhuriye n’ubundi busanzwe mbere.”

Leta y’abicanyi yakomeje kwica no gukangurira Interahamwe kwihutisha ubwicanyi.

Ibi bishimangirwa neza n’ijambo uwari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yavugiye kuri Radio Rwanda ashishikariza interahamwe gukomeza kwica cyane. Yagize ati “Dufite abagabo, amasasu, Leta ishyize hamwe, ingabo zishyize hamwe kandi tugomba gutsinda. Buri wese agomba gufata intwaro kandi kugira intwaro zihagije ni kimwe mu byo Leta ishyizeho umutima kabone n’iyo ibindi byose bituruka mu mahanga byahagarara.”

Ku itariki nk’iyi kandi Radio Rwanda yongeye gucishaho ijambo ryose uko ryakabaye uyu mu minisitiri yari yavugiye ku Kibuye tariki 03 Gicurasi asaba ko Jenoside yakwihutishwa mu gihugu hose by’umwihariko muri Perefegitura ya Kibuye.

Akanama gashinzwe amahoro ku isi kiyambuye inshingano zako zo kubungabunga amahoro no gutabara igihe Leta y’Abicanyi yakoraga Jenoside.

Akanama gashinzwe amahoro ku isi, LONI kihungije inshingano zako ubwo kasabwaga kugira icyo gakora ngo gatabare imbaga y’Abatutsi yarimo itikirira mu Rwanda ahubwo kabihigikira umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA). Bimwe mu bihugu bidafite icyicaro gihoraho muri aka kanama nka Espange, NewZealand, Repubulika ya Tzech na Argentina byatanze umushinga wo guha ingufu za gisirikare mu Rwanda ariko ibyari bifite ikicaro gihoraho birabyanga ahubwo byanzura ko ibibazo by’u Rwanda bigomba gusuzumwa n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurikabahita banabimenyesha uwari Perezida wa Egypt Sani Mubarack witeguraga kuyobora uyu muryango.

Mubarack nawe yahise yandikira uwari Umunyamabanga mukuru Salim Salim amusaba ko ibihugu byose by’Afurika bigomba gutanga ingabo zo koherezwa mu Rwanda ariko Salim asubiza ko Afurika idafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo biri mu Rwanda ahubwo Umuryango w’Abibumbye ariwo wonyine ufite ububasha bwo gukoresha ingufu za politiki kugirango ukemure ibibazo by’u Rwanda kuko n’ikindi gihe ibibazo nkabyo byabagaho ariwo wabikemuraga.

Umuryango utabara imbabare ku isi (CICR) wanenze imyitwarire y’amahanga yatereranye u Rwanda unafata icyemezo cyo kugoboka impunzi aho bishoboka.

abakozi b’Umuryango utabara imbabare ku isi bari bari mu duce dutandukanye twa Kigali, Gisenyi, Byumba, Kabgayi na Kibungo bagerageje kwita ku nkomere n’abarwayi bari bugarijwe n’interahamwe n’abasirikare maze uwari uwuyoboye Phillipe Gaillard asohora inyandiko yamaganaga ibinyamakuru na Leta zitavugaga ubwicanyi bukorerwa Abatutsi mu Rwanda ari nako agaragaza ko ibihugu byose byari biyifitemo uruhare.

Gaillard yahise yohereza inkunga yagombaga guhabwa impunzi zisaga ibihumbi mirongo itatu (30,000) zari zarahunze ubwicanyi muri Gitarama zikaba zari zigoswe n’Interahamwe zashakaga kubica ari nako zigenda zifata bamwe zikabica abagore n’abakobwa zikabafata ku ngufu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *