Nyuma y’uko umwongereza, Paul Kenyon, yibeshye yuzuza ifishi yo gusaba visa y’umwuzukuru we yo kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uruhinja rw’amezi atatu y’amavuko witwa Harvey Kenyon-Caims, rwatumijwe kuri amabasade ya Amerika mu Bwongereza ku kirego cy’ iterabwoba.
Uru ruhinja rwagombaga kujya muri Amerika muri Leta ya Floride, ariko ruza guhamagazwa na Ambasade ya Amerika kubera gukekwaho iterabwoba. Ikosa ryakomotse kuri Sekuru warwo ubwo yuzuzaga ifishi isaba visa, igihe yasubizaga ikibazo kigira giti : “Ushaka gukora cyangwa ntiwigeze ukora iterabwoba, ubutasi, idurumbanya cyangwa gukora jenoside?’’, aribeshya ashyiraho akamenyetso ko kwemeza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ifishi igeze kuri ambasade, abakozi bayo batumije urwo ruhinja rutuye mu mujyi wa Poynton. Nyina na Sekuru baruherekeza i Londres. Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Garden, Sekuru agira ati,’’Si niyumvisha ukuntu batabona ko ari ikosa ryakozwe kandi ko uruhinja rw’amezi atatu rutagira uwo ruhungabanya.
Nk’uko bitangazwa na Paul Kenyon, mu gihe cy’ibazwa urwo ruhinja rwari rutuje ndetse ntirwigeze rurira. Ati,’’Natekereje kurwambika imyenda ya orange (ibara ry’imyenda y’ambikwa abagororwa) ariko ndabireka kuko byari kuzamubabaza cyane amaze gukura. Iryo kosa ryari kuntwara amapawundi ibihumbi 3 (ama ero asaga 3 500).
Uruhinja ntirwabashije kubonera igihe visa biba ngombwa ko hahindurwa tike y’indege.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


