Urujijo : Impamvu zatumye Gaby yangirwa kwinjira muri USA ntizisobanutse

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwangirwa gukandagira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gaby Irene Kamanzi umwe mu bahanzi nyarwanda bari batumiwe mu giterane “Rwanda Christian Convention” yasobanuriye kimwe mu kinyamakuru gikorera I Kigali ko impamvu nyamukuru ari uko Imana itabishatse.

Mu kiganiro cyagaragaye kuri icyo gitangazamakuru ku italiki ya 7 Kanama 2016, Gabby yagiraga ati:” Impamvu nyir’ izina yabiteye ni uko Imana itabishatse na cyane ko nari mfite ibyangombwa byuzuye ndetse bimeze nk’ibya bagenzi banjye twajyanye, ahubwo kuba ntarabashije gukomeza bikaba biri mu mugambi w’Imana kuko iyo iza kubyemera, nta muntu n’ umwe wari kumbuza kwinjira muri Amerika”.

Gusa aho biteye urujijo cyane ni uko ibisobanuro uyu muhanzi yabanjije guha iki gitangazamakuru ubwo yavaga muri USA yemezaga ko impamvu yasubijwe inyuma ari umugambi w’ Imana bitandukanye n’ ubutumwa yatanze ku rukuta rwe rwa Facebook aho yemeraga noneho ko yasabwe gusubira mu Rwanda gushaka VISA yo mu bwoko bwa P1 ijyanye n’ umwuga we w’ ubuhanzi.

img_8300

Tugendeye ku butumwa bwa Gaby bwo kuwa 10 Kanama 2016 avuga ko mu mwaka w’ I 2015 yagiye muri USA inshuro ebyiri zose ariko agaruka muri Mata 2016 mbere y’ uko VISA ye irangira.

Akomeza avuga kandi uburyo yatumiwe mu giterane cyiswe“Rwanda Christian Convention” cyabereye I Dallas/USA kuva taliki 5 kugeza ku ya 7 Kanama 2016 aho Gaby yemeza ko yari yabonye ibyangombwa byose byasabwaga abona guhaguruka i Kanombe ku ya 3 Kanama.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Gaby Kamanzi yagize ati:”nkigera Chicago abashinzwe abinjira n’ abasohoka bansobanuriye ko nk’ umuhanzi wabigize umwuga nakagombye kugira VISA yabugenewe yo mu bwoko bwa P1” bityo nsubizwa mu Rwanda kuyishakisha.

Kuri iyo ngingo, Gaby ubwe yemera ko ubwo yajyaga muri USA bwa mbere yari yitwaje VISA yo mu bwoko bwa B1/B2 y’ ubucuruzi n’ ubukerarugendo.

Kugeza magingo aya, umuntu yakwibaza impamvu uyu muhanzi ajya bwa mbere muri USA yari afite VISA y’ ubukerarugendo n’ ubucuruzi. Ese nibyo byari bimujyanye ko bizwi ko yajyanywe no kuririmba?

Turakomeza gucukumbura kugira ngo tubagezeho inkuru y’ impamo ku kibazo uyu muhanzi yahuye nacyo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *