Polisi ikorera muri Malaysia iri gushakisha amakuru ku ikwirakwizwa ry’agakoko gafite isura nk’iy’uruhinja, igihimba n’amajanja ariho inzara nk’iz’ipusi, gakomeje kugenda gahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo hari amashusho n’amafoto byakwirakwijwe bigaragaza iki kiremwa gifite uruhu nk’urw’umwana w’uruhinja, ubwoya bwinshi kandi burebure bwirabura ku mutwe, amenyo y’amabwene maremare ari hanze y’umunwa n’inzara nk’iz’igikoko ku majanja, polisi iri gukora ubukangurambaga ngo bahakane ko ako kantu kabonetse mu gihugu cya bo.
Polisi yo muri kiriya gihugu yatangaje ko kugeza ubu uwafotoye iriya foto ndetse akabasha no gufata amahusho ya kiriya kiremwa cyateje urujijo ataramenyekana, gusa abaturage bo muri kiriya gihugu bo bakaba bari kubihererekanya bakoresheje imbuga nkoranyambaga batangaye cyane.
Umuvugizi wa polisi muri kiriya gihugu, Datuk Rosli Abdul Rahman yagize ati “uwatanze iyi foto ntaramenyekana, nta n’uzi aho yafatiwe, gusa uwayitanze yavuze ko kiriya kiremwa gito cyavumbuwe mu gace ka Pahang ariko nta hantu na hamwe hari amakuru ko ari ho kavuye koko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Malaysia, ni kimwe mu bihugu bikunze kugaragaramo udushya twinshi tudasanzwe, aho usanga umwana yavukanye isura y’itungo runaka cyangwa inyamashwa ikavukana bimwe mu bice by’umubiri bias n’iby’umuntu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter





