Urujijo ku mpamvu umuhanzi Kidum yabujijwe gutaramira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi w’Umurundi, Kidum atangaza ko yabujijwe kwitabira  igitaramo yagombaga kwitabira mu Rwanda. Avuga ko nta mpamvu n’imwe yabwiwe ndetse ngo nta n’iyo we ubwe bwite akeka.

Jean Pierre Nimbona uzwi nka Kidum Kibido Kibuganizo yari ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuwa 27/09/2019  aho yari kuzaba ari kumwe  n’abandi baririmbyi nka Johnny Drille wo muri Nigeria.

Mu buryo butunguranye, nk’uko yabwiye BBC, ngo nta cyitabiriye iki gitaramo.

Kidum yagize ati: “Nta mpamvu n’imwe nabwiwe. Abateguye igitaramo bambwiye ko ubuyobozi bwa Kigali bwababwiye ko ntemerewe kujya muri icyo gitaramo. Nta  kibazo na kimwe nigeze ngirira mu Rwanda. Kuri esheshatu nari ndiyo. Ibi nta kindi gihe byigeze bimbaho.”

Yongeyeho ko ubusanzwe mu Rwanda yajyagayo nk’umwana ugiye iwabo.

Ati: “Mu Rwanda njyayo nk’ugiye mu rugo, nta visa, nta ruhusha ikintu kimwe bambaza gusa ni aho ndiburuhukire.”

Abateguye  igitaramo bavuga ko bakomjeje kwinginga Umujyi wa Kigali ngo ube wahagarika iki cyemezo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje ko nta cyizere afite ko no mu minsi iri imbere azabasha kugira igitaramo akorera mu Rwanda. Ati ” Sindibwitabire igitaramo cyo muri uku kwezi gusa no mu minsi iri imbere sinizeye ko bizakunda.”

108805768 kidummessage
Ubutumwa Kidum ayanyujije kuri Facebook avuga ikumirwa rye mu Gitaramo Kigali Jazz Junction

Abajijwe niba ibi hari aho bihuriye n’umubano mubi uri hagati y’Uburundi n’u Rwanda, Kidum yavuze ko nta mpamvu n’imwe yabwiwe n’abo bireba gusa ngo byashoboka ko hari aho bihuriye.

Ati: “Hari abari kuvuga ko byaba byatewe n’umubano mubi hagati y’ibihugu byombi (u Burundi n’u Rwanda), ngo bifite impamvu za politike.”

Kidum agaragaza ko uwaba yafashe iki cyemezo yaba yamurenganyije.

Ati “ Njyewe  si mba mu Rwanda cyangwa mu Burundi, mba muri Kenya. Nta politike nkora. Ku bijyanye n’umutekano nabyo, nta mutekano w’umuntu n’umwe mbangamiye, nta n’ubushobozi mfite bwo kubangamira umutekano.”

108805766 whatsappimage2019 09 13at17.53.51
Abatguye igitaramo bavuga ko byatewe n’impamvu zitunguranye

Kidum abujijwe kwitabira iki gitaramo mu gihe impapuro zicyamamaza ndetse n’amatike bigaragaza ko azaba ari mu bazasusurutsa abazacyitabira byamaze gushyirwa hanze.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Si we wenyine bibayeho kuko no mu minsi mike ishize, umuhanzi Sheebah Karungi wo muri Uganda na we yangiwe kwitabira igitaramo cya Kigali Summer Festival mu buryo butunguranye. Kuri aba bombi, icyo bahuriraho ni uko nta mpamvu babwirwa zisobanura ibyemezo bibakumira ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ibihugu byabo bikaba biba birebana nabi n’u Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *