Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buhorandi (ICC) rwari rumenyereweho gukurikirana abanyapolitiki bakoze ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ruratangaza ko rugiye gutangira gukurikirana abayobozi n’abandi bose bagira uruhare mu mikoreshereze mibi y’ubutaka no kwangiza ibidukikije mu buryo bushobora guteza ibyago abaturage.
Ibi byatangajwe n’ubushinjacyaha bw’uru rukiko kuwa kane 15 Nzeri 2016 ko rugiye kwita cyane ku banyapolitiki n’abandi bakora ibikorwa by’ubucuruzi bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije no guteza amakimbirane ashingiye ku butaka.
Umushinjacyaha mukuru wa ICC, umudamu ukomoka muri Afurika Fatou Bensouda yatangaje ko urwego ayoboye rw’ubushinjacyaha rugiye kwita cyane ku byaha birebana n’ibidukikije harimo no gusahura umutungo kamere no gutanga ubutaka mu buryo budaciye mu mucyo.
Umwe mu bakozi bakora mu bushinjacyaha wakurikiranye iyi gahunda witwa Helen Brady yatangaje ko ICC itongeyaho ibyaha bishya ku byari bisanzwe bigengwa n’amasezerano ashyiraho uru rukiko ya Rome.
Yagize ati, “Icyo tugomba kumenya ni ukwibanda kuri iyi ngingo no kuyagura, hakabaho gukurikirana mu buryo bwimbitse ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije no kwamburwa imitungo”.
Ibibazo by’ubutaka byagarutsweho na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu ko bigira uruhare mu gusubiza inyuma ibikorwa by’ubucuruzi no gutuma abanyapolitike bijandika mu bikorwa bya ruswa.
Richard Rogers, umwe mu banyamategeko wakurikiranye ikirego cy’ubutaka bwari bwambuwe nyirabwo muri Cambodia yabwiye ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP ko ibihugu by’i Burayi n’ Amerika bitemera ababishyira mu majwi ku bibazo by’umutungo kamere.
Yagize ati, “Nta kompanyi n’imwe ikomoka mu bihugu by’i Burayi n’Amerika yemera ko bayishinja ku byaha byibasira inyokomuntu binyuze mu kubona amabuye y’agaciro basahuye muri Aziya no muri Afurika”.
Amakimbirane ashingiye ku butaka, kubungabunga ibidukikije no ku mabuye y’agaciro yakuruye ibyaha byinshi no guhungabanya uburenganzira bwa muntu. Umuryango Global Witness utangaza ko abarenga miliyoni bamburwa ibyabo buri mwaka, naho abantu batatu bagapfa buri cyumweru barwana ku butaka bwabo ku isi.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC rukorera Hague mu Buholandi rwatangiye mu 2002 rufite intego yo kugenza ibyaha byananiwe gukurikiranwa n’inkiko zo mu bihugu, rukaba rugizwe n’ibihugu 124 byashyize umukono ku masezerano ya Rome arwemeza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


