Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa Kabiri, rwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro arenga Frw miliyari imwe nyuma yo gusanga yarafatiriye ndetse ikanagurisha umutungo we mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rujugiro yari amaze igihe mu rubanza na Leta y’u Rwanda ayishinja gufatira no kugurisha mu cyamunara umutungo we ugizwe n’inyubako ya UTC (Union Trade Center) mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu minsi yashize yari yatsinze Leta y’u Rwanda mu rubanza yayiregagamo, gusa biza kurangira ijuriye.

Muri 2017 ni bwo Leta y’u Rwanda yagurishije mu cyamunara iyi nyubako abarirwa muri Frw miliyoni 877, bijyanye no kuba yari iyibereyemo imisoro.

Mbere y’uko itezwa cyamunara Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyaherukaga gutangaza ko cyari kiberewemo na UTC miliyari imwe na miliyoni 200, yararanye kuva mu 2007 kugera mu 2013 hiyongereyeho n’amande y’ubukererwe.

Umwanzuro Urukiko rwa EAC rwatangaje kuri uyu wa Kabiri uvuga ko uburyo Leta y’u Rwanda yafatiriye ndetse ikanagurisha mu cyamunara iriya nyubako butemewe ndetse bukaba bunanyuranyije n’ibiteganywa n’amasezerano ya EAC.

Uru rukiko rwanzuye ko amafaranga Leta y’u Rwanda igomba kwishyura Rujugiro yongerewe kuva kuri $ 500,000 akagera kuri $ miliyoni imwe (arenga Frw miliyari) ndetse ikaba inagomba gutanga inyungu ingana na 6% kugeza igihe izarangiriza kwishyura ariya mafaranga.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

    1. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
      None se azasubizwa inzuye cg ni iyo miliyari 1ikazahwana niyo nzu?
      Muzadusobanurire.
      Murakoze.

    2. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
      None se azasubizwa inzuye cg ni iyo miliyari 1ikazahwana niyo nzu?
      Muzadusobanurire.
      Murakoze.

  1. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    Abavamanza nabo haraho bagera bagacanganyikirwa. Ibaze leta iteye inkunga umutwe wa P5 Rujugiro abereye umuterankunga mukuru!

  2. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    Abavamanza nabo haraho bagera bagacanganyikirwa. Ibaze leta iteye inkunga umutwe wa P5 Rujugiro abereye umuterankunga mukuru!

  3. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    ngubu ubutabera noneho apana iby’i kigali birirwa batubeshya rubanda rurengana. iyaba uru rukiko rwa EAC rwabasha no gukemura akarengane k’abimurwa nta ngurane bagakurwa mu byabo nk’abo muri Kangando

  4. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    ngubu ubutabera noneho apana iby’i kigali birirwa batubeshya rubanda rurengana. iyaba uru rukiko rwa EAC rwabasha no gukemura akarengane k’abimurwa nta ngurane bagakurwa mu byabo nk’abo muri Kangando

  5. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    hhhhhhhhhhhh
    bayamuhaye
    bate?
    ubudasa
    bwacu bwubahwe

  6. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    hhhhhhhhhhhh
    bayamuhaye
    bate?
    ubudasa
    bwacu bwubahwe

  7. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    Aha ni sawa kabisa ubutabera bwubahwe

  8. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    Aha ni sawa kabisa ubutabera bwubahwe

  9. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    Nonese ko inzu ntacyo mwatubwiye niba azayisubizwa.Ko inzu yari ifite agaciro karenze iyo $1M. Musobanure

  10. Urukiko rwa EAC rwategetse u Rwanda kuriha Rujugiro arenga Frw miliyari
    Nonese ko inzu ntacyo mwatubwiye niba azayisubizwa.Ko inzu yari ifite agaciro karenze iyo $1M. Musobanure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *