Urukiko rwa Gisirikare rwa Congo rwakatiye igihaano cy”urupfu abasirikare 13 ba FARDC bari bakurikiranweho icyaha cyo kwica, gusahura, ndetse n’ubugwari mu byo abayobozi ba gisirikare bavuze ko ari intego yo kunoza imyitwarire y’ingabo nyuma yo gutakaza igice kinini kubera abasirikare bahunze umwanzi, M23.
Ku wa Kabiri, abo basirikare bakatiwe mu Mujyi wa Lubero muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu burasirazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru, aho Ingabo za Congo zimaze imyaka igera kuri itatu zirwanya inyeshyamba za M23.
Umuvugizi w’ingabo zaho, Mak Hazukay, yatangaje ko imirwano yakajije umurego muri Teritwari ya Lubero kandi ibibazo by’abasirikare bataye ibirindiro byabo ngo byafashije umwanzi gutera imbere nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru, Reuters.
Ati: “Bamwe mu basirikare bitwa ko barwana n’umwanzi imbere bagaragaje imyitwarire idahwitse”. “Twagombaga gutegura uru rubanza rwo gutanga isomo kugira ngo dushyire ibintu mu buryo.”
Muri rusange abasirikare 24 baraburanishijwe. Usibye abo bahawe ibihano by’urupfu, bane bakatiwe imyaka 2-10, batandatu bagirwa abere, kandi urubanza rw’umuntu umwe rwarasubitswe kugira ngo hakorwe iperereza.


