Urukiko rwanze ishyirwa hanze rya alubumu ya nyakwigendera Radio

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo muri Uganda rwanze ko hashyirwa hanze alubumu y’indirimbo umuhanzi Radiyo Mowzey Radio yaririmbye mbereyo kwitaba Imana.

Ushinzwe inyungu (manager) mushya w’itsinda rya Goodlife yari yatangaje ko hazabaho kumurika indirimbo Radiyo yaririmbye ndetse hakabaho n’umuziki wa bucece.

Urukiko rwanzuye ko nta muntu n’umwe wemerewe gukoresha ibihangano bya nyakwigendera Radio nta burenganzira bw’urukiko rushyize imbere inyungu z’umuryango we.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara riragira riti “ Turamenyesha abantu bose, ibitangazamakuru ko nta muntu cyangwa urwego rwemerewe gushyira hanze ibihangano bya nyakwigendera Radio  nta burenganzira ahawe n’urukiko.”

I
Itangazo ry’urukiko ryamaganira kure abantu kwigabiza ibihangano bya Radio

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Iri tangazo riburira abantu bose ko uzarenga kuri uyu mwanzuro azahanwa n’amategeko.

N’ubwo urukiko rwatangaje ibi, amatangazo akomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga  nkoranyambaga muri Uganda ari nako ibyamamare bivuga ko bizitabira ibi birori.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *