Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 8 Mata 2022 rwanzuye ko Nshimyumuremyi Felix uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe imiturire, RHA, na Mugisha Alexis Emile uvuga ko gereza afungiwemo yamuguye nabi, bakomeza gufungwa.
Nshimyumuremyi na Mugisha bakurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa mu bujurire bwabaye tariki ya 1 Mata 2022, basabye urukiko rwisumbuye gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro wo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo, bakaburana badafunzwe.
Nshimyumuremyi ntiyemera icyaha, ni na yo mpamvu asaba gufungurwa by’agateganyo kuko ngo “nta mpamvu zigize icyaha zituma akomeza gufungwa”.
Mugisha we umucamanza mu rukiko rw’ibanze yemeje ko yemeye icyaha, mu bujurire yaragihakanye, asobanura ko yumviswe nabi. Yasobanuye ko ahubwo yafashije ubutabera kubona amakuru bwari bukeneye ngo butahure icyaha, anatanga impungenge ku buzima bwe muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo, asaba gufungurwa by’agateganyo, akaburana adafunzwe.
Yabwiye umucamanza mu rukiko rwisumbuye ati: “Nyakubahwa Perezida ndasaba ko urukiko rwampa amahirwe rukandekura by’agateganyo, nkajya kwivuza indwara narwaye ngeze muri gereza kuko umuntu arebye nabi yanagwamo.’’
Ariko Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko Nshimyumuremyi na Mugisha bakomeza gufungwa. Ku mpungenge z’ubuzima bwo muri gereza, bwatanze ingero z’abo urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa kandi na bo baravugaga ko gereza yabaguye nabi.
Nshimyumuremyi na Mugisha batawe muri yombi tariki ya 25 Gashyantare 2022 bakekwaho kwakira ruswa y’amadolari ya Amerika 15.000 mu madolari 200.000 baba barasabye abashoramari bahawe isoko na RHA.
Aya madolari Mugisha yarayafatanwemo 10.900, yiregura ko yayatumwe na Nshimyumuremyi, ariko na we aramwihakana.
Soma iyi nkuru y’ubujurire bwabo https://bwiza.com/?Nshimyumuremyi-uyobora-RHA-yajuriye-asaba-urukiko-kumurekura


