Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 Ingabire Victoire Umuhoza, mu gihe hakomeje iperereza ku byaha bikomeye akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.
Nk’uko byatangajwe n’urukiko kuri uyu wa Gatanu, Ingabire akurikiranyweho ibyaha birimo gushishikariza abantu gukora ibikorwa bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho n’Umukuru w’Igihugu, hamwe no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Ibyaha bikomoka ku bikorwa bivugwa ko we n’abandi bafatanyije bo mu ishyaka DALFA-Umurinzi bari barateguye, binyuze muri gahunda bise “Intumbero y’ejo hazaza”, aho ngo bari bafite imigambi yo gukwirakwiza ibitekerezo bishobora guhungabanya umutekano n’umudendezo w’igihugu.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso bifatika bikomeje gukusanywa bigaragaza uruhare rwa Ingabire muri uwo mugambi, ari na yo mpamvu bwari bwasabye ko afungwa by’agateganyo, kugira ngo iperereza ritagirwa impfabusa cyangwa rikabangamirwa.


