Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher ku cyemezo urukiko rw’ibanze rwari rwarafashe cy’uko akomeza gufungwa by’agateganyo.
Dr Kayumba washinze ishyaka rya RPD (Rwandese Platform for Democracy) nyuma yo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda no gushinga ikinyamakuru, ashinjwa icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato n’ikindi cyo kugerageza gusambanya umuntu ku gahato yarezwe n’uwari umunyeshuri we, gusa we abihakana avuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.
Kuri iki cyaha aregwa gukorera wari umunyeshuri we muri kaminuza (mu 2017), umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu Kwakira 2021 yari yavuze ko nta bimenyetso gifitiwe keretse gusa kumushinja mu magambo gusa, abishingiraho avuga ko cyo kitatuma afungwa by’agateganyo.
Mu rubanza ruheruka, Dr Kayumba yavuze ko icyemezo cy’umucamanza cyo gukomeza kumufunga by’agateganyo kibogamye, ariko no mu rukiko rwisumbuye, umucamanza yavuze ko uyu munyapolitiki aregwa ibyaha by’ubugome kandi hakaba hari n’ababimushinja, abishingiraho yemeza ko agomba gukomeza gufungwa.
Dr Kayumba yatawe muri yombi muri Nzeri 2021 nyuma y’iperereza yakorwagaho kuva muri Werurwe. Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko rwisumbuye, ikizakurikiraho ni ukumuburanisha mu mizi gusa igihe urubanza ruzatangirira ntikiramenyekana.


