Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko rudafite ubushobozi bwo kuburanisha Karasira Aimable wabaye umuhanzi n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda.
Mu gihe byari byitezwe ko uru rukiko ruburanisha mu mizi Karasira kuri uyu wa 18 Ugushyingo, rwatangaje ko uru rubanza ruzabera mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Karasira tariki ya 7 Ukwakira 2022 yanze kuburana, ahubwo agasaba kuvuzwa indwara zirimo iyo mu mutwe ndetse na diyabete.
Karasira afungiwe muri gereza ya Nyarugenge kuva muri Nyakanga 2021. Akurikiranweho ibyaha birimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ibihuha, bikomoka ku biganiro yatambutsaga ku muyoboro wa YouTube yise Ukuri Mbona.



