Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2018, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungura abantu 7 bari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima mu nzego zitandukanye, bakaba baregwa ibyaha bitandukaye, aho ku munsi wa mbere baragaragaje imbogamizi ku iburanishwa ryabo bigatuma urubanza rusubikwa.
Nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha muri uru rubanza, aba bantu 7 barimo Zimurinda Jean Claude, Birindabahizi Emmanuel, Uwimana Richard, Gashema Justin, Birasa Jean Marie vianney, Kayitare Fred ndetse na Ntamahungu Theogene bashinjwa ibyaha 5 birimo gukoresha inyandiko mpimbano, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kugirira akagambane abapiganira amasoko, kubangikanya imirimo ibujijwe n’imirimo ya leta ndetse no kwigwizaho imitungo.
Ku ikubitiro, ababurana bose bagaragaje imbogamizi ko hari ibyaha badahuriyeho bityo ko batagomba kuburanishirizwa hamwe, aho ubushinjacyaha bwagaragaje abagiye bahuriye ku byaha runaka abandi bagahurira ku bindi muri biriya byavuzwe.
Ababurana nk’uko banahuriye ku cyaha cyo kwigwizaho imitungo nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje, bavuga ko ibyo bashinjwa atari ibyaha ahubwo ko ari amakosa, bityo ko byahawe inyito itari iyabyo n’ubushinjacyaha.
Me David rugaza wunganira Ntamahungu Theogene yagize ati “Dushingiye ku ngingo ya 40 y’Itegeko ngenga numero ya 76 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 riha ububasha urwego rw’umuvunyi, bwo gukurikirana amakosa, aho risobanura ko amakosa akorwa mu imenyekanishamitungo atari icyaha kiri penali.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo bigaragaye ko ayo makosa yabayeho mu kumenyekanisha imitungo, umukozi wa leta yandikirwa ibaruwa n’umukoresha we imwihanangiriza yakongera kurikora agahanishwa gukatwa umushahara cyangwa kwirukanwa ku kazi igihe bibaye ngombwa.
Kimwe n’abandi bahuriye kuri iki cyaha bose bavuga ko icyo bashinjwa atari icyaha ahubwo ko ari amakosa, bavuga ko ibyo kwandikirwa n’umukoresha wabo bitigeze bibaho ahubwo ko bahise batabwa muri yombi.
Ubushinjacyaha bwo busobanura ko mu nshingano bufite nta ho bukumirwa gukurikiraa icyaha mu gihe hari aho bwagiketse.
Ku kijyanye no kuba ababuregwa baravugaga ko uburyo batawe muri yombi na bwo budasobanutse kuko batawe muri yombi ku ufatanye na Polisi y’igihugu, Minisiteri y’Umutekano mu gihugu ndetse n’urwego rw’iperereza rwa CID kandi ibi byareguriwe urundi rwego rwa RIB kuri ubu rukorera muri Minisiteri y’Ubutabera.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko nk’uko nta ho buhezwa gukurikirana icyaha mu gihe bugikeka, bwahisemo no gukurikirana ibyaha aba baregwa kuko buvuga ko bufite ibaruwa bwandikiwe na ruriya rwego ibuha ububasha bwo gukurikirana biriya byaha.
Umukuru w’ubushinjacyaha, Munyamahoro Faustin yagaragaje ko ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha byubahirije inzira zose zikoreshwa mu gukurikirana ibyaha.
Yagize ati “Ababurana batwereke ingingo igaragaza neza aho umugenzacyaha akumirwa cyangwa imbibi atagomba kurenga mu gukora akazi ke.”
Ku ruhande rwa Gashema Justin uri mu baregwa akaba yari ahagarariye sosiyete yo mu gihugu cy’u Budage mu Rwanda, Achelis Rwanda Ltd, ishinzwe gukwirakwiza imiti ashinjwa gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku nyungu za sosiyete yari ahagarariye mu Rwanda ariko ubushinjacyaha bwo bukavuga ko yari ahagarariye sosiyete mpuzamahanga ya Joh Achelis ivugwamo amakosa mu gutanga amasoko, we akabihakana yivuye inyuma.
Avuga ko mu bugenzacyaha atigeze avuga ko ahagarariye Joh Achelis, ahubwo ko ahagarariye Achelis Rwanda Ltd gusa.
Gashema yisubanuye avuga ko ibyo bitigeze bibaho ndetse ko iyo aramuka abikoze ku nyungu za kampani yari ahagarariye, ko na yo yagombaga gukurikiranwa ariko kugeza ubu akaba ari gukurikiranwa wenyine kampani yigaramiye.
Yagize ati “Uburyozwacyaha ku kigo buremewe mu mategeko y’u Rwanda, uhanwa arahanwa ariko n’ikigo kigakurikiranwa ku rundi ruhande. Ibyo bigakorwa mu gihe uwafashwe yari afite ububasha bwo guhagararira ikigo, kukigenzura cyangwa kukitirirwa.”
Akomeza abaza ubushinjacyaha impamvu bumushinja kuba yari afite imwe muri zriya nshingano kuri kirya kigo ariko kikaba kitarakurikiranwe.
Me Kayijuka umwunganira na we yunzemo avuga ko nta kuntu umuntu yahanwa nyamara ikigo yakoraga mu nyungu za cyo kikaba kidakurikiranwa.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atari ihame ko ikigo ai cyo kibanza gukurikiranwa hanyuma uwafatiwe mu cyaha akabona gukurikiraho.
Uku gukomeza kwitana bamwana hagati y’ababurana n’ubushinjacyaha byatumye perezida w’Inteko iburanisha, Tashobya Benon yanzura ko urubanza ruzakomeza kuwa 17 uku kwezi hagasomwa imyanzuro ku nzitizi zatanzwe n’abaregwa, urubanza ku ifunga n’ifungurwa rukabona gutangira.
Aba bakozi bahagaritswe ku mirimo yabo kuwa 8 Mata 2018 bakaba bamaze hafi ibyumweru 2 batawe muri yombi.


