Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rugiye gusomera uwakubise nyina akamukomeretsa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rurasoma urubanza rwumusore w’imyaka 29 wakubise nyina akamukomeretsa amuziza imitungo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza nibwo mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusore w’imyaka 29 wakubise nyina aramukomeretsa.

Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo Akarere ka Nyanza aho yamukubise inkoni nyinshi mu bice bitandukanye by’umubiri agakizwa n’abaje bahuruye ubwo yari atashye.

Uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’ubusinzi no kuba nyina yaramwimye umurima, abisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 07 n’ihazabu ya miliyoni 2 hashingiwe ku ngingo ya 121 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa ku itariki ya 08 Ugushyingo 2021 i saa cyenda z’amanywa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *